00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe mu bize muri LDK bakereye kwizihiza imyaka 40 imaze ishinzwe (Video)

Yanditswe na

Rutikanga Paul

Kuya 18 July 2015 saa 03:10
Yasuwe :

Bamwe mu bize mu kigo cy’amashuri cya Lycée de Kigali bakereye kwizihiza yubile y’imyaka 40 iryo shuri rimaze rishinzwe, ngo banarishimire uburere n’ubumenyi barirahuyemo.

Christopher Bazivamo, umwe mu mfura za LDK yabwiye IGIHE ko ari abiga muri iryo shuri ubu n’abayizemo cyera, bose bigana bityo bakwiye gukomeza gusabana, kumenyana no gukomeza gufatanya n’inzego zitandukanye mu kubuka icyo kigo.

Agaruka ku mateka y’iryo shuri, Bazivamo yagize ati “LDK yatangiye ifite abanyeshuri 72 ndi mu cyiciro cya mbere hamwe na bagenzi banjye 71, bitewe n’uko yari itaruzura neza byabaye ngombwa ko igihembwe cya mbere tukigira ku Kicukiro [...], imyigishirize yaryo yajyanaga n’iyo mu Bufaransa, rwose uburere yatangaga ni bwiza kandi bwihariye’’.

Yakomeje avuga ko bikwiye ko abize muri LDK bakomeza kujya bahura bagasabana bakanafasha ikigo bizemo gukomeza kuba ubukombe nk’uko byahoze. Ati “Nk’abize muri LDK tugomba kureba ibibura mu kigo cyangwa ibikenewe tukagira uruhare mu kubishaka’’.

Minisitiri Mukantabana Seraphine, wari ukuriye amasomo muri LDK kuva mu mwaka wa 1988-1994 yagaragarije IGIHE umwihariko w’iki kigo ku bijyanye n’uburere, avuga ko abayobozi bafatanyaga n’abanyeshuri muri byose bigatuma biyumvana neza.

Yagize “Twari dufite abanyeshuri benshi tukabakoresha ubwabo bagasobanurirana ku ngaruka zo gutoroka ikigo cyangwa n’ibindi bikorwa bitari byemewe burya ‘nta byera ngo de’, wasangaga bamwe batabyumva, ariko uwafatwaga wese twaramwirukanaga.”

Umunyamakuru akaba n’Umunyarwenya, Nkusi Arthur, wize muri LDK na we asanga nta gutererana ikigo yizemo kandi cyaramubereye ipfundo ry’ibyo yagezeho, yemeza ko azitabira ibirori by’isabukuru.

Yagize ati “LDK yampaye amahirwe yo kumenya kuvugira mu ruhame bitewe n’ibiganiro mpaka twagiraga, ndibuka ikiganiro cyitwa ‘Did You Know’ twakoraga na Friday James ubu na we ni umunyamakuru, cyatumye ndushaho gukuza impano yanjye [...] ibyo byose maze gusoza ay’isumbuye (amashuri) sinabigiye kure, nabibyaje umusaruro kandi na byo birantunze, ubwo rero nahamya ko LDK yambereye umusingi w’ubuzima mfite uyu munsi.”

Umuyobozi wa LDK, Martin Masabo, yavuze ko LDK ifite abanyeshuri bagera ku bihumbi 6 bayizemo kuva mu mwaka wa 1975 baherereye mu mpande zitandukanye z’Isi.

Yavuze ko ari iby’agaciro guhurira hamwe ku itariki ya 31 Nyakanga bagasabana, ariko bakanafasha ikigo bizemo mu bikorwa byo kukivugurura giteganya gutangira.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’Ababyeyi barerera muri LDK, Kato Niyitegeka, yavuze ko ibikorwa byo kuvugurura ishuri bizatwara miliyari 2,3 z’amafaranga y’u Rwanda.

Aya mafaranga ngo akazakoreshwa mu bijyanye no kuvugurura isomero ry’ishuri, icyumba cy’ibikoresho by’ikoranabuhanga (computer laboratory), icyumba cy’uburiro (dining hall) n’ibindi bice bitandukanye bigize ikigo.

Yagize ati “Turifuza ejo hazaza heza ha LDK tuyongerera imbaraga kugira ngo ikomeze kuba igicumbi cy’ubumenyi n’umuco tunarushaho kugira ubufatanye n’ibigo by’igenga n’abandi bafatanyabikorwa mu nyungu z’abanyeshuri bacu’’.

Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 40, ikigo cy’amashuri cya LDK kimaze gishinzwe biteganyijwe kuba tariki ya 31 Nyakanga ku kicaro cy’iri shuri mu Mujyi wa Kigali.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages