00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe mu barangiza Kaminuza ntibabona ibikoresho byo gushyira mu ngiro ibyo bize

Yanditswe na N.Kubwimana Janvière
Kuya 2 April 2019 saa 06:34
Yasuwe :

Urubyiruko rurangiza kwiga muri Kaminuza by’umwihariko abiga imyuga n’ubumenyingiro, bavuga ko iyo barangije kwiga bibagora gushyira mu bikorwa ibyo bize, bitewe no kubura ibikoresho bifashisha mu bushakashatsi.

Aba banyeshuri bavuga ko iyo bari mu masomo yabo, biborohera cyane gukora ubushakashatsi bigatuma bavumbura imishinga myinshi ku bikorerwa mu Rwanda, ariko barangiza kwiga bikarangirira aho bimwe na bimwe bagatangira kubyibagirwa.

Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuga ko babonye uburyo bworoshye babonamo ibikoresho, byabafasha kugera ku ntego yabo yo kongera ibikorerwa mu Rwanda no kwihangira imirimo itanga akazi kuri benshi

Manirakiza Leonidas wiga mu ishami ry’ubuhinzi no gutunganya umusaruro yagize ati "Niba niga gutunganya umusaruro, si ngombwa ko hari uwapfa ubusa ndeba, ubu ntunganya igihingwa cy΄ibitoki biribwa nkoramo amakaroni, keke, ifu y΄ubugari buzwi nk΄umunyigi n’ibindi, ariko mfite impungenge ko nindangiza kwiga ntazabona ibikoresho bizamfasha gukomeza uyu mushinga.”

Akomeza agira ati “Habayeho uburyo bwihariye twabonamo ibikoresho, wenda tukazabyishyura imishinga yacu imaze gukomera byadufasha kugera ku ntego twihaye yo guhesha agaciro ibikorerwa iwacu"

Uwineza Valentine nawe ati "Nkatwe urubyiruko rwize, twagiranye igihango n’umuyobozi mukuru w’Igihugu cyacu ko tugomba kuzamura agaciro k΄ibikorerwa mu Rwanda no kwihangira imirimo itanga akazi, bamwe twatangiye iyo nzira, gusa iyo dusoje amasomo ntitubona uko dukomeza gushyira mu ngiro ibyo twize kuko ibyinshi bisaba imashini zihenze”.

Avuga ko babonye uko bakomeza gukora ubushakashatsi byoroshye bavumbura byinshi kuko ubumenyi n’ubushake bwo kubikora babufite.

Umuyobozi w’ishuri rikuru ryigisha ubumenyingiro n΄imyuga IPRC Musanze, Eng.Abayisenga Emile, yemeza ko iki kibazo bajya bakigezwaho n’abanyeshuri ariko icyo bakora ari ukubahuza n’abashoramari batandukanye bakareba imishinga bakora.

Ati “Iyo bashimye [imishinga] ba nyirayo badafite ubushobozi babafasha kuyikomeza. Ikindi ni ugukomeza kubakorera ubuvugizi muri Rwanda Polytechnic, tugasaba n’Akarere gukomeza kuduhuza n’abikorera, tunabigisha guhanga udushya tutaboneka ku masoko menshi".

Politike yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda imaze imyaka itatu ishyizweho, aho urubyiruko rwitabiriye gushyira mu bikorwa iyi gahunda, n’abaturage bitabira kubihaha ku masoko hirya no hino, gusa urubyiruko rugasaba gufashwa kubona ibikoresho bibafasha gukomeza gukora ubushakashatsi.

Bimwe mu bitunganywa mu musaruro w'ibihingwa binyuranye bikorwa n'urubyiruko rwiga imyuga n'ubumenyingiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages