00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamwe batangiye kurya amadeni: Abahoze mu burembetsi mu ihurizo ryo gukoresha miliyoni 10 Frw bemerewe

Yanditswe na Nshimiyimana Eric
Kuya 19 April 2025 saa 04:58
Yasuwe :

Bamwe mu bahoze ari abarembetsi bo mu Karere ka Burera mu Mirenge yegereye umupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda, barintibavuga rumwe ku nkunga ya ya miliyoni 10 Frw bemerewe n’inzego z’umutekano ngo batangira umushinga watuma basezerera ubucuruzi butemewe n’amategeko ariko bamwe bagashaka kugabana ngo buri wese atware aye.

Ni inkunga bemerewe kuwa 17 Werurwe 2025 ubwo hatangizwaga ibikorwa by’inzego z’umutekano byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere, yo kubafasha kwihangira imirimo y’amaboko.

Bamwe mu bibumbiye muri Koperative Twiheshe agaciro Cyanika baganiriye na IGIHE bavuze ko hari bagenzi babo bumvise bemerewe iyo nkunga batangira kurya amadeni bazi ko bazayagabana buri wese agatwara aye.

Nisingizwe Marie Claire ati “Inzego z’umutekano zatwemereye amafaranga zigiye kuyaduha zisanga twatanze umushinga w’ubuhinzi kandi igihembwe cy’ihinga cyari kigeze kure, baduhitiramo undi mushinga w’ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi kandi tugeze kure twuzuza impapuro, ariko bamwe ntibumva ukuntu tutazayahabwa ngo buri wese atware aye.”

Perezida wa koperative Twiheshe agaciro Cyanika, Murekatete Julienne yavuze ko umushinga bagombaga gukora wahindutse kandi ko ibyo basabwe bamaze kubirangiza.

Ati “Twahoze dukora ibikorwa bitemewe by’uburembetsi, twibumbira hamwe muri koperative turi abanyamuryango 70, Polisi itwemerera inkunga ya miliyoni 10 Frw, umushinga twagombaga gukora biza kuba ngombwa ko duhindura, kandi umushinga w’ubucuruzi nawo twamaze kuwusoza no kuwushyikiriza umurenge kugira ngo amafaranga asohoke.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika, Sebagabo Prince yabwiye IGIHE ko mu byatumye amafaranga y’inkunga koperative Twiheshe agaciro yemerewe na Polisi atabonekera igihe harimo kuba umushinga wabo warahindutse.

Ati “Twabemereye imiryango ibiri y’ubucuruzi mu isoko ryambukiranya umupaka ngo bahacururize ibikomoka ku buhinzi. Umushinga wararangiye kandi ugiye kohererezwa Polisi kandi amafaranga bazayahabwa vuba.”

Koperative Twiheshe agaciro Cyanika yashinzwe mu mpera za 2023, igizwe n’abanyamuryango 70 bahoze bakora uburembetsi bambutsa ibicuruzwa biva muri Uganda bijya mu Rwanda.

Abakoraga uburembetsi bemerewe miliyoni 10 Frw ariko bamwe muri bo bifuza ko bayagabana buri wese agatwara umugabane we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .