Ni inkunga bemerewe kuwa 17 Werurwe 2025 ubwo hatangizwaga ibikorwa by’inzego z’umutekano byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n’iterambere, yo kubafasha kwihangira imirimo y’amaboko.
Bamwe mu bibumbiye muri Koperative Twiheshe agaciro Cyanika baganiriye na IGIHE bavuze ko hari bagenzi babo bumvise bemerewe iyo nkunga batangira kurya amadeni bazi ko bazayagabana buri wese agatwara aye.
Nisingizwe Marie Claire ati “Inzego z’umutekano zatwemereye amafaranga zigiye kuyaduha zisanga twatanze umushinga w’ubuhinzi kandi igihembwe cy’ihinga cyari kigeze kure, baduhitiramo undi mushinga w’ubucuruzi bw’ibikomoka ku buhinzi kandi tugeze kure twuzuza impapuro, ariko bamwe ntibumva ukuntu tutazayahabwa ngo buri wese atware aye.”
Perezida wa koperative Twiheshe agaciro Cyanika, Murekatete Julienne yavuze ko umushinga bagombaga gukora wahindutse kandi ko ibyo basabwe bamaze kubirangiza.
Ati “Twahoze dukora ibikorwa bitemewe by’uburembetsi, twibumbira hamwe muri koperative turi abanyamuryango 70, Polisi itwemerera inkunga ya miliyoni 10 Frw, umushinga twagombaga gukora biza kuba ngombwa ko duhindura, kandi umushinga w’ubucuruzi nawo twamaze kuwusoza no kuwushyikiriza umurenge kugira ngo amafaranga asohoke.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika, Sebagabo Prince yabwiye IGIHE ko mu byatumye amafaranga y’inkunga koperative Twiheshe agaciro yemerewe na Polisi atabonekera igihe harimo kuba umushinga wabo warahindutse.
Ati “Twabemereye imiryango ibiri y’ubucuruzi mu isoko ryambukiranya umupaka ngo bahacururize ibikomoka ku buhinzi. Umushinga wararangiye kandi ugiye kohererezwa Polisi kandi amafaranga bazayahabwa vuba.”
Koperative Twiheshe agaciro Cyanika yashinzwe mu mpera za 2023, igizwe n’abanyamuryango 70 bahoze bakora uburembetsi bambutsa ibicuruzwa biva muri Uganda bijya mu Rwanda.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!