00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamporiki yahishuriye urubyiruko ko amateka ya FPR ari isomo mu kwivana mu bushomeri

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 29 November 2017 saa 10:44
Yasuwe :

Urubyiruko rwagaragarijwe ko kwiyubaka bidasaba ubushobozi buhambaye nk’uko bamwe babitekereza, runahishurirwa ko ibanga ryo kuva mu bushomeri ari ukwishyira hamwe rukagera ikirenge mu cy’ingabo za FPR Inkotanyi zabohoye igihugu nta mikoro ahambaye zifite.

Hakunze kumvikana amajwi y’urubyiruko, cyane cyane ururangije amashuri yisumbuye, amakuru na kaminuza, ruvuga ko akazi kabona umugabo kagasiba undi n’urushishikarijwe kwihangira imirimo rukagaragaza ko ntacyo rwageraho nta gishoro rufite.

Kuwa 9 Ukwakira 2017, Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare cyatangaje ko umubare w’abanyarwanda badafite akazi uri kuri 16.7%, ubushomeri mu rubyiruko bukaba kuri 21 %.

Mu kiganiro urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi rwo muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Nyarugenge, rwaherewe mu bikorwa byo gutegura isabukuru y’imyaka 30 Umuryango FPR Inkotanyi umaze ushinzwe, kuri uyu wa Gatatu, rwasabwe kugera ikirenge mu cy’Inkotanyi zabohoye igihugu no gusigasira ibyo zimaze kurugezaho.

Komiseri wa FPR Inkotanyi ushinzwe ubukangurambaga, Gasamagera Wellars, yatanze ikiganiro kigaruka ku mateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, rwatangijwe n’abanyarwanda babaga mu buhungiro.

Yasobanuye ko uretse intego yo kugarura ubumwe, umutekano, ubusugire, demokarasi n’ibindi by’abanyarwanda byari byarasenywe n’abakoloni n’ubuyobozi bwayikurikiye, nta bundi bushobozi ingabo zari zifite ariko zashyize hamwe zikagera ku ntego.

Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard, yatanze ikiganiro kigaruka ku ndangagaciro zikwiye kuranga urubyiruko n’ibyo rwakora mu gusigasira ibyo u Rwanda rumaze kugeraho, arubwira ko igishoro cy’umushomeri ari ubuhamya bw’uwashoye ubusa ‘nkuko Inkotanyi zabigenje’, akagira icyo ageraho.

Yagize ati “Mu buzima bwa buri munsi, mujya mwumva ku maradiyo abantu bavuga ngo nta gishoro bafite. Niba naravumbuye muze kumbwira[...] navumbuye ko igishoro cy’umushomeri cyangwa uwifuza kugira icyo ageraho ariko adafite icyo aheraho, ari ubuhamya bw’uwagize icyo ageraho, adafite icyo aheraho. Inkotanyi iyo ugiye kureba icyo zahereyeho, si ibintu bifatika. Hafatikaga impamvu ituma abantu barwana. Amateka baduha batubwira ko bahereye ku busa bakagira icyo bageraho. Iki ni igishoro.”

Bamporiki yakomeje asaba urubyiruko kuba ikiraro cyambukiraho ibyiza FPR Inkotanyi imaze kugeza ku Rwanda no kubisigasira, kandi ko gushyira hamwe kwarwo no kumenya icyo rushaka kugeraho bizarufasha kwivana mu bibazo birimo ubushomeri no kubaka igihugu.

Umuyobozi uhagarariye abanyeshuri muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge, Nziza Audri, yahize mu izina ryabo ko bagiye gusigasira ibyo u Rwanda rumeze kugeraho, kurwanya abavuga u Rwanda uko rutari, cyane cyane abakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwo kurusebya, bandika ibihamya by’ukuri kw’ibyo rwagezeho n’ibindi bigamije kubaka igihugu cyiza.

Ibi biganiro biri gutangwa mu mashuri makuru za Kaminuza, bigamije gusobanurira urubiruko ko kubohora igihugu bikwiye guhuzwa n’uburyo bwo guhindura imibereho y’abanyarwanda.

Abanyeshuri bari bitabiriye ibiganiro ari benshi
Uhereye i buryo, Umuyobozi w'itorero ry'igihugu, Bamporiki Edouard, Meya wa Nyarugenge, Kayisime Nzaramba na Gasamagera Wellars, Komiseri wa FPR ushinzwe ubukangurambaga
Umuyobozi ubahagarariye muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Nyarugenge, Nziza Audri
Gasamagera Wellars, Komiseri wa FPR ushinzwe ubukangurambaga
Umuyobozi w'itorero ry'igihugu, Bamporiki Edouard
Urubyiruko rwasabwe kugera ikirenge mu cy’Inkotanyi zabohoye igihugu no gusigasira ibyo zimaze kurugezaho
Bamporiki yasabye urubyiruko kuba ikiraro cyambukiraho ibyiza FPR Inkotanyi imaze kugeza ku Rwanda no kubisigasira
urubyiruko rwibukijwe ko gushyira hamwe kwarwo no kumenya icyo rushaka kugeraho bizarufasha kwivana mu bibazo birimo ubushomeri no kubaka igihugu

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages