Iperereza ryatangiye nyuma y’uko Perezida wa Repubulika afashe umwanzuro wo guhagarika Bamporiki ku mirimo ye.
Ubutumwa bwashyizwe ku rukuta rwa Twitter rwa RIB bugira buti “Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco akurikiranweho icyaha cya ruswa n’ibyaha bifitanye isano nayo. Iperereza ku byaha akurikiranyweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.”
Bamporiki Edouard wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n'Umuco akurikiranweho icyaha cya ruswa n'ibyaha bifitanye isano nayo. Iperereza ku byaha akurikiranweho rikaba rikomeje mu gihe afungiwe iwe mu rugo.
— Rwanda Investigation Bureau (@RIB_Rw) May 5, 2022
Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko umugenzacyaha yategetse Bamporiki kutarenga urugo rwe.
Ati “Mu gihe cy’iperereza n’iyo haba hari impamvu zikomeye zo gukeka ko umuntu yakoze icyaha cyangwa ko yagerageje kugikora, Umugenzacyaha cyangwa Umushinjacyaha ashobora gutegeka ukekwa ibyo agomba kubahiriza. Bimwe mu byo Umugenzacyaha yamutegetse, harimo no kutarenga imbago z’urugo rwe.’’
Ingingo ya 67 y’Itegeko ryerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha ni yo yashingiweho Bamporiki ategekwa kutarenga urugo rwe.
Ni mu gihe ingingo ya 80 yo ivuga ko iyo hari impamvu zikomeye zituma umuntu akekwaho icyaha, ukekwaho icyaha ashobora kudafungwa agategekwa ibyo agomba kubahiriza.
Bimwe mu byo ashobora gutegekwa ni ukuba mu karere k’aho uwamutegetse ibyo agomba kubahiriza akorera; kubuzwa kujya cyangwa kutarenga ahantu hagenwe atabiherewe uruhushya n’uwamutegetse ibyo agomba kubahiriza.
Ategekwa kandi kutajya aha n’aha cyangwa kutaba ahantu ku gihe iki n’iki; kwitaba urwego rwagenwe mu bihe byagenwe.
Mu 2019 ni bwo Bamporiki yagizwe Umuyobozi w’Itorero ry’Igihugu nyuma mu 2019, Umukuru w’Igihugu amuha inshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!