Mu bitaro byose umuntu arimo mu gihugu buri munsi haba hari umuntu utegerejweho koherezwa muri CHUK, asanga abandi bahageze mbere bategereje kuzabonana na muganga igihe cyabo cyageze.
Ku munsi CHUK yita ku barwayi bari hagati ya 700 na 800 bataha n’abarenga 400 baba mu bitaro. Ifite ibitanda bigera kuri 500.
Muri CHUK habagirwa abarwayi barenga 100 ku munsi hifashishijwe ibyumba 12 bibagirwamo abantu ku buryo bugezweho. CHUK yakira indembe zirenga 100 ku munsi.
Umuyobozi Mukuru wa CHUK, Dr. Mpunga Tharcisse yabwiye Abadepite bagize Komisiyo Ishinzwe Gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta, PAC, ko umubare w’abarwayi bategereje kubonana na muganga ari benshi cyane kubera ubuto bw’ibitaro n’abaganga bake.
Ati “Iyo ubirebye abakozi dufite n’abaturage batugana ntabwo bihura wongeyeho n’ubushobozi n’inyubako dufite. CHUK ni ikigo cyakira abantu barembye, bakeneye kubagwa noneho harimo ikibazo cy’abantu bafite indwara z’imitsi, abakeneye ‘neurosurgery’ [kubagwa mu bwonko n’urwungano rw’imyakura], ibi binagaragara muri raporo ni bike ugereranyije n’ibihari kuko ari impagararizi bakoze.”
Yongeyeho ko “Ubu muri ‘neurosurgery’ dufite abarwayi 600 bari ku rutonde bategereje, iwacu muri CHUK dufite abaganga babiri bagomba gutanga serivisi ku gihugu cyose. Umurwayi wo muri ‘neurosurgery’ iyo bagiye kumubaga, bamubaga amasaha 24, ni ukuvuga ngo kugira ngo uzabage umuntu ubwonko ntabwo bijya munsi y’amasaha 24.”
Dr. Mpunga yagaragaje ko bitoroshye ko abaganga babiri badashobora kubaga abarwayi b’igihugu cyose.
Ati “CHUK ifite ikazo cy’ibikorwaremezo. Dufite aho babagira 12, nubwo waba ufite abaganga bangana bate, umuganga ashobora kubura aho abagira ku munsi. Ni ikibazo gishingiye ku buke bw’abakozi no ku bikoresho bimwe bitanaboneka, n’ibikorwaremezo bitarajyana n’igihe.”
Umuyobozi Mukuru ushinzwe Ibikorwa by’Ubuvuzi muri CHUK, Dr. Nyungo Martin, yavuze ko ibitaro byakira abantu barenga 70% bava mu bitaro by’uturere twose tw’igihugu ku buryo bisanga habuze n’aho kubavurira.
Ati “CHUK ni kimwe mu bigo bifite serivisi nyinshi mu gihugu, ibitaro by’uturere byose uretse Umujyi wa Kigali, twakira hafi 70% by’abarwayi bose baturutse mu bitaro by’uturere. Ni ukuvuga ngo ziriya serivisi zose dufite urasanga mu turere twose 30, hafi 90% batazifite.”
Yasobanuye ko rendez-vous zitangwa hagendewe ku buryo umurwayi amerewe, hibandwa ku barembye bihutirwa ngo batagira ikibazo.
Bareba ukeneye ubutabazi bwihuta, ubabaye ariko bitatuma agira ibibazo bikomeye aramutse adahise avurwa, n’umuntu ushobora gutegereza igihe kirenze ukwezi ataragira ikibazo.
Ubuyobozi bwa CHUK buhamya ko ahavurirwa abarwayi bakeneye ubuvuzi bwihutirwa hakora amasaha 24 ku yandi.
Ati “Nta murwayi ushobora kuza afite ikibazo cyihutirwa ngo asubireyo. Icya kabiri ni bya bibazo ushobora kuvuga ngo uyu murwayi ntabwo apfa nonaha, ntabwo azapfa ejo ariko ikibazo cye tugomba kugikemura nibura mu cyumweru kimwe kiri imbere.”
Yahamije ko atari mu Rwanda gusa gutegereza igihe kirenze amezi atatu bishobora kubaho, ariko babanza kureba ko “uko gutegereza ntabwo bishora kumugiraho ingaruka ku burwayi afite.”
CHUK ihamya ko hari igihe bakora igisa n’umuganda ku buryo abantu bamaze igihe ku rutonde bategereje muganga bahabwa serivisi mu cyumeru cyose bakavurwa.
Muri Mata na Gicurasi CHUK yakoze ibikorwa byo gusuzuma no kubaga abarwayi bagamije kugabanya imibare y’abategereje kuzahura n’abaganga.
CHUK ifite inzobere mu buvuzi (specialists) 145 na ho mu ishami ryo kubaga bafite inzobere 45.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!