Ni icyumweru cyatangiye kuri uyu wa 3 Werurwe 2025, hakazibandwa ku gukurikirana abagore batwite, by’umwihariko abafite ingorane n’ibibazo bishobora gushyira ubuzima bwabo cyangwa ubw’umwana batwite mu kaga, hakaniyongeraho no gufasha ababuze urubyaro.
Umuhuzabikorwa w’Ibitaro bya Baho, Umuhoza Nicole, yavuze ko izi serivisi zo kwita ku babyeyi n’abana zisanzwe zitangwa ariko muri iki cyumweru bazigize ubuntu kugira ngo barusheho kubitaho kandi bagira uruhare mu iterambere ry’igihugu.
Yagize ati “N’ubundi ibyo dusanzwe tubikora ariko noneho akarusho kariho ni uko kugira ngo dushyire imbaraga mu kurinda ubuzima bw’umubyeyi n’umwana, twashyizeho kwisuzumisha ku buntu, kubonana na muganga ni ubuntu.”
Yongeyeho ati “Ibyo bizadufasha kubungabunga ubuzima, nk’uko biri no muri gahunda za Leta, bizadufasha kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi n’umwana kandi ibyo bigira uruhare mu iterambere ry’igihugu.”
Ibitaro bya Baho International Hospital ni ibitaro byemewe ku rwego mpuzamahanga, kuko bitanga serivisi zose zibyemerera kuba ibitaro harimo kuvura indembe, kugira uburuhukiro, ibyuma bireba mu muburi bitandukanye nka Hysteroscopy, echographie, X-ray, ndetse na CT scan.
Bifite inzobere mu kwita ku bagore, Dr. Amr Beshir, yaturutse mu Misiri, izobereye mu kubaga no kwita ku babyeyi n’abagore babuze urubyaro.
Dr. Amr Beshir afite impamyabumenyi y’ikirenga mu kubaga abagore hakoreshejwe ikoranabuhanga, yakuye muri kaminuza ya Clermont Auvergne yo mu Bufaransa.
Uyu muganga kandi amaze imyaka 14 akora ibijyanye no gufasha ababyeyi ndetse n’abagore babuze urubyaro kurubona.
Yatangiye gukorera mu Rwanda ku bitaro bya Baho muri Mutarama 2024, ndetse amaze kubaga abagore barenga 100 muri ibi bitaro.
Ibi bitaro kandi bifite inzobere mu kwita ku bana, Dr. Fentahun Alemu Tsegaw, yaturutse muri Ethiopia. Dr Fentahun Alemu Tsegaw, amaze imyaka 11 ari umuganga wita ku bana, guhera ku bana barembye kugera ku kwita ku mirire yabo ndetse n’imikurire yabo.
Iki cyumweru kizarangira ku wa 9 Werurwe 2025, ibi bitaro byiteze kuzaba bifashije ababyeyi n’abana, ndetse n’abagore babuze urubyaro kugira ubuzima bwiza, bibahesha kugira ejo hazaza heza.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!