Bagirishya ukomoka mu karere ka Gatsibo avuga ko igitekerezo cyo gukora ubu buryo yakigize kuva mu mwaka ushize ariko kikongerwa imbaraga n’ijambo Madamu Jeannette Kagame yavuze mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ubukangurambaga bugamije gukumira no kurwanya abakora icyaha cyo gusambanya abana, wahuriranye no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umwana w’Umukobwa ku wa 12 Ukwakira 2020.
Icyo gihe Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Ndasaba buri wese mu rwego arimo ko yatekereza ku ngamba zidasanzwe arizo gushyiraho ingamba nshya zafasha kugirango imanza zabakekwaho iki cyaha zihutishwe".
Iryo koranabuhanga ni urubuga rufite ibice bibiri. Igice cya mbere ni Home page izajya itangirwaho ibiganiro byigisha abangavu uburyo bwo kwirinda ubusambanyi no kudaterwa inda zitateganyijwe, kwigisha ababyeyi uburyo bwo kwita ku mwana watewe inda mu rwego rwo kumurinda ihungabana no kugira ngo hatagira abongera kumufatirana.
Igice cya kabiri ni ukwinjira imbere mu ikoranabuhanga aho abakozi bo muri isange One stop Center bazajya binjizamo amakuru ajyanye n’uwahohotewe bikagera ku nzego zose, uwasambanyije umwana agafatwa mu buryo bworoshye kuko inzego z’umutekano zizaba zibonye amakuru hatabanje kwifashishwa impapuro.
Muri isange one stop center bazajya babaza amakuru atandukanye niba uwahohotewe azi uwamuteye inda, bagire aho babyandika. Mu gihe uwatewe ionda atazi uwayimuteye, nabyo bazaba bafite aho babyandika.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubugenzacyaha narwo ruzaba rufite uburyo bwo kwinjira muri iryo koranabuhanga. Muri iki gice hazaba harimo aho RIB yandika mu gihe uwateye umwana inda afashwe, niba atarafatwa nabyo bigire aho byandikwa kandi niba habayeho kubeshyerwa ku waketsweho gutera inda umwana nabyo bizajya biba bifite aho byandikwa.
Minisiteri y’ubuzima izaba ifite ububasha bwo kureba uko imibare ihagaze mu bangavu batewe inda zitateganijwe.
Imiryango itari iya Leta ku bufatanye na Leta bazaba bafite inshingano zo gukurikirana no gufasha Abangavu batewe inda zitateganijwe koroherwa no kubakurikirana dore ko kumenya aho bari bizaborohera kugirango babashe ku baba hafi.
Bagirishya yasabye inzego bireba ubufatanye iri koranabuhanga rikifashishwa dore ko yemeza ko bizajya byorohera inzego kumenya byihuse aho abasambanyijwe bari, ababasambanyije ndetse bikorohera n’igenamigambi n’imikoranire y’inzego kuko imibare bizaba byoroshye kuyibona.
Minisiteri y’Ubuzima n’iy’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango zigaragaza ko kuva mu 2016 kugeza muri Kanama 2019, abangavu basaga ibihumbi 70 basambanyijwe banaterwa inda mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!