Ibi babitangaje ku wa 31 Kanama 2022, mu muhango wo kwerekana aba abaturage bari bamaze iminsi bafungiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Aba bari bafashwe n’Ingabo za FARDC barimo abagore batandatu n’abana batatu barimo n’uruhinja rw’amezi atandatu, bavuga ko bafashwe ku wa 22 Kanama mu masaha ya saa Yine z’amanywa barenze umupaka ni uko baza gufungirwa ahantu hakomeye cyane ku buryo byabasigiye isomo.
Aba bagore bafashwe bose bavuga ko bagiye gutashya mu ishyamba riri ku ruhande rw’u Rwanda ariko bakabona uruhira ruri mu gihande cya Congo bakajyayo gutashya bagafatwa ubwo barimo bahambira inkwi ngo batahe.
Bashimira Leta y’u Rwanda yabakurikiranye kuva bafashwe kugeza batashye mu ngo zabo.
Niragire Speciose yavuze ko kubera ibyo yiboneye atazongera kurenga umupaka kuko yabonye isomo ryo gufungwa nabi.
Ati “Binsigiye isomo, ntabwo nzasubira kurenga umupaka kuko twafungiwe ahantu hakomeye cyane, aho uwawe atabasha ku gusura, nta n’icyizere twari dufite cyo kuzagaruka mu miryango yacu.”
Muhawenimana Justine yungamo, akavuga ko babashinjaga kuba intasi n’abagore b’abarwanyi b’Umutwe wa M23.
Ati “Ubwo badufataga batubazaga icyatugejeje mu gihugu cyabo bakadushinja kuba abagore b’abasirikari ba M23 no kuba intasi, tukababwira ko twari twaje gutashya ariko ntibabyizere, gusa nubwo badukangaga ariko baduhaga kawunga n’ibishyimbo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana, Mvano Nsabimana Etienne, yibukije abaturage ko kurenga umupaka w’Igihugu n’ikindi bisaba kuba ufite ibyangombwa, abasaba kwirinda ikibaya kuko igihugu bikigora gukurikirana umuntu uri hirya.
Ati “Kwambuka Igihugu bisaba ko uba ufite ibyangombwa by’inzira kandi mukanyura ku mipaka yemewe, rero iyo wambutse uciye mu nzira zitemewe bigora Igihugu cyawe kugukurikirana ku kibazo wahurirayo nacyo, rero uwariwe wese uzambuka anyuze mu nzira zitemewe ikizamubaho azacyirengere. Muzirikane ko amazi atakiri ya yandi.”
Yakomeje asaba abaturage kwigira kuri bagenzi babo bari bamaze iminsi bafungiwe i Goma bakirinda kwishyira mu byago ngo barimo kujya gutashya.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!