00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BAD yahaye u Rwanda miliyari 1 Frw yo gufasha mu kongera umusaruro w’inyama

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 26 June 2020 saa 08:56
Yasuwe :

Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD) yahaye u Rwanda miliyoni 1.1 z’amadolari ya Amerika, ni ukuvuga asaga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda yo gufasha mu guteza imbere umusaruro w’inyama.

Ni amafaranga yatanzwe binyuze mu Kigega Nyafurika cy’Ubucuruzi (AfTRA), azifashishwa mu kongera umusaruro w’inyama, guteza imbere uburyo bwo kuzongerera agaciro no guteza imbere isoko ryazo muri rusange hagamije kuzamura umusanzu zitanga mu bukungu bw’igihugu.

Uwo mushinga uzakorwa hagati y’imyaka ya 2020 na 2022, uzakorerwa mu Ntara y’Iburasirazuba n’Iburengerazuba, mu Turere twa Rubavu, Nyagatare, Bugesera (Gako) na Rusizi. Ni umushinga uzagera ku borozi 650 barimo abatunganya inyama n’abacuruzi, barimo 74% b’abagore bakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka.

Muri icyo gihe cy’umushinga, hazahugurwa abazahugura abandi ku buryo hazasaranganwa ubumenyi ku bantu 1 950 barimo abatunganya umusaruro w’inyama n’abakora ku mipaka, barimo abantu 1 560 bita ku matungo, ba veterineri 416 b’imirenge, ba veterineri 30 b’uturere na ba veterineri 20 bo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB.

Hari n’amabagiro azafashwa muri uwo mushinga arimo Koadu, Camr, Rugano, Rugari, Santra na Saban.

Uyu mushinga wo guteza imbere ubucuruzi bw’inyama uzaba wuzuza undi uzwi nka ‘Gako Beef’ ugamije guteza imbere ubworozi butanga inyama watangijwe mu 2015, ugamije kongera umusaruro w’inyama ku isoko ryo mu gihugu na mpuzamahanga.

Kugeza muri Gashyantare ibikorwa bya BAD mu Rwanda byari bimaze kugera mu gaciro ka miliyari 1.18 z’amadolari ya Amerika, mu mishinga igera kuri 25.

Irimo ibikorwa remezo byihariyemo 79,15% (ingufu zifitemo 6,16%, amazi n’isukura bikagira 25,09% n’ubwikorezi 17,90%). Indi mishinga ifashwa na BAD harimo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage (8,34%), ikoranabuhanga mu isakazamakuru n’itumanaho (2,48%) n’urwego rw’abikorera (9,99%).

Icyegeranyo cy’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa kigaragaza ko Umunyarwanda arya ibiro umunani by’inyama ku mwaka, mu gihe undi muturage utuye munsi y’ubutayu bwa Sahara arya nibura ibiro 35 ku mwaka.

Ubucuruzi bw'inyama mu Rwanda bwongerewe imbaraga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages