Uyu musore wari utuye mu murenge wa Mururu yari kumwe na bagenzi be, bambukije ibicuruzwa mu buryo bwa magendu babivanye muri Congo, ku wa Mbere tariki ya 6 Gashyantare, mu masaha y’ijoro.
Icyo gihe ngo bikanze inzego z’umutekano batatu biroha mu mugezi wa Rusizi, babiri baza kuvamo, umwe aburirwa irengero.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mururu, Jean Pierre Iyakaremye, mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko nyuma y’aho Bacuriyeze aburiye bahise bakeka ko yasubiye muri Congo, kuri uyu wa Kane haza kuboneka umurambo we muri uyu mugezi.
Ati « Yarohamye ku wa Mbere nijoro bari batwaye ibicuruzwa bya magendu ari abahungu batanu. Kubera ko abasirikare bacunga umutekano hariya ku mazi barababonye, maze babiri bariruka abandi batatu binjira mu mazi. Ba basirikare bamaze kugenda havamo babiri, bashaka mugenzi wabo baramubura. Kuwa Kabiri turakomeza turashakisha ariko twakekaga ko yagiye muri Congo ariko ejo saa tatu za mu gitondo nibwo umurambo we wabonetse hejuru y’amazi .»
Akomeza asaba abaturage kwirinda gushora ubuzima bwabo mu kaga cyane cyane birinda kuzana ibicuruzwa bya magendu byabaye karande muri uwo murenge.
Si ubwa mbere abantu barohama mu mugezi wa Rusizi, kuko n’umwaka ushize wa 2016 mu Ugushyingo, abana babiri barohamye muri uyu mugezi, umwe akurwamo yitabye Imana.



















TANGA IGITEKEREZO