Ku wa Gatandatu nibwo i Addis Ababa muri Ethiopia habereye inama ya 38 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Mu byaganiriweho mu nama, harimo ingingo zijyanye n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.
Abakuru b’ibihugu bashimangiye imyanzuro iherutse gufatirwa mu nama yahuje SADC na EAC, yemeje ko imirwano igomba guhagarara mu maguru mashya kandi Guverinoma ya Congo ikaganira n’umutwe wa M23.
Ubwo inama yari iri kuba, Minisitiri w’Intebe wa RDC, Judith Suminwa, yafashe ijambo, avuga ku bibazo igihugu cye gifite, yongera gusubiramo imvugo isanzwe y’uko u Rwanda ari rwo ruri inyuma y’ibibazo byose.
Nyuma y’aho, ibitangazamakuru byo muri RDC birimo na Televiziyo y’Igihugu n’abandi bantu bakomeye mu gihugu, bavuze ko ayo magambo ya Suminwa yarakaje Perezida Kagame, agahita asohoka mu nama.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Nduhungirehe Olivier, wari muri icyo cyumba cyabereyemo iyi nama, yavuze ko ibyo bitigeze bibaho.
Ati “Ariko bariya bantu babeshya nk’uko bahumeka. Njye nari mpari, nawe wabonye ubutumwa bwo kuri X bwa Village Urugwiro, harimo n’amagambo Perezida yabwiye Judith Suminwa, none se yayavugiye hanze yasohotse ko yayavugiye mu nama?”
Nduhungirehe yavuze ko Minisitiri w’Intebe wa RDC, Judith Suminwa, yafashe ijambo, nyuma Perezida Kagame amusubiza adaciye ku ruhande.
Ati “Amusubiza atazuyaje, ku bintu byo kwigira ko ari abantu barengana kandi ari bo bashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda, bahohotera Abanye-Congo b’Abatutsi, avuga ko ibyo bintu bidakwiriye.”
Yokomeje ati “[Perezida Kagame] yakoze igihe kirekire, agomba kuba yarafashe nk’iminota 20 cyangwa 30 asubiza. Abanye-Congo rero bakavuga ngo Judith Suminwa yaravuze ngo Perezida ahita asohoka? Babeshya nk’uko bahumeka bariya bantu rwose.”
Nduhungirehe yavuze ko bigoye kugirira icyizere RDC, ko izashyira mu bikorwa imyanzuro yemezwa.
Ati “Nta cyizere. Urambaza iby’icyizere, none se intambara imaze igihe kingana iki? Amasezerano yamaze gusinywa angana ate? Ko ari menshi cyane nta n’amwe ajya yubahirizwa?”
“Iby’icyizere, nta cyizere dushobora kugirira Guverinoma ya Congo kuko nta cyo ijya yubahiriza ariko turakomeza gushaka amahoro nta kundi twabigenza, tukaba twizeye ko igihe kizagera Guverinoma ya Congo ikumva ko ibintu irimo byo gushaka intambara nta kamaro bifite kuko n’intambara ubwayo ntibayishoboye.”
Umutwe wa M23 uhanganye n’Ingabo za FARDC watangaje ko wamaze kwigarurira Umujyi wa Bukavu, ufatwa nk’Umurwa Mukuru wa Kivu y’Amajyepfo. Ni mu gihe ukomeje guhatiriza Guverinoma ya Tshisekedi kwemera ibiganiro nk’uko byasabwe n’abakuru b’ibihugu benshi bafite aho bahuriye n’iki kibazo.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!