00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ba rwiyemezamirimo bato bashyiriweho uburyo buzabafasha kongera ubumenyi no guhanga udushya

Yanditswe na Twagirayezu Patrick
Kuya 4 April 2025 saa 02:00
Yasuwe :

Ikigo Nyafurika gishinzwe guteza imbere Ubumenyi bushingiye ku Mibare (AIMS) cyatangije ku mugaragaro “AIMS Rwanda Incubator”, gahunda igamije gufasha ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bize imibare, siyansi n’ikoranabuhanga binyuze mu kubongerera ubumenyi mu bucuruzi no guhanga udushya.

Ni gahunda yatangijwe ku wa 2 Mata 2025, yaranzwe no gutoranya imishinga ibiri itanga icyizere yahize indi no gufungura icyumba bise “Eureka Mu Rugo” kirimo ibikoresho bitandukanye bizifashishwa mu kubahugura.

Ku ikubitiro, ba nyiri iyi mishanga ibiri yatoranyijwe bagiye guhabwa amahugurwa azamara amezi atandatu bamenyerwa buri kimwe cyose. Nyuma y’ayo mezi bazaterwa inkunga yo kuyishyira mu bikorwa, banahuzwe n’abafatanyabikorwa batandukanye.

Umuyobozi muri AIMS, Dr. Charles Lebon Mberi Kimpolo, yavuze ko impamvu yo gushyiraho iyi gahunda yo guhugura ba rwiyemezamirimo bato ari uko bajyaga bakunda kubona urubyiruko rwinshi rufite imishinga itanga icyizere ariko rukabura ubumenyi n’ubushobozi bwo kugira ngo ishyirwe mu bikorwa.

Ati “Abanyempano mu ikoranabuhanga n’ishoramari bakwiye kubona aho bakura ubumenyi no gushyira mu bikorwa ibitekerezo byabo, kuko Isi ya none isaba abantu bafite ubumenyi buhanitse kandi bashoboye kubukoresha mu bikorwa bifatika.”

Yakomeje agira ati “Abashoramari bato bafite ubushobozi bwo guhindura ubukungu bw’igihugu, ariko bakeneye ubufasha mu ikoranabuhanga no mu bucuruzi, iterambere ryubakira ku bumenyi buhamye, ubushakashatsi bufite ireme n’udushya dufite aho dushingiye. Ni yo mpamvu twashyizeho uburyo bwo kubafasha.”

Umuhoza Lucie afatanyije na Jeannette Musabyimana bafite umunshinga witwa Girabumenyi AI, ’application’ izafasha abanyeshuri kwiga neza mu ikorabuhanga, kurushaho kugabanya ubucucike no kungera ubumenyi mu ndimi kandi ikazajya iha raporo umurezi imwereka urugero rw’imyigire umunyeshuri arera agezeho.

Umuhoza yavuze ko aya mahirwe bahawe yo guhugurwa amezi atandatu, biteze ko bazayakuramo ubumenyi buhanitse buzatuma bashyira mu bikorwa umushinga wabo.

Umuyobozi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Iterambere (UNDP), Jennifer Louie, yavuze ko ari byiza kubona AIMS itanga amahirwe yo gukemura ibibazo urubyiruko ruhura na byo, kandi bifitiye inyungu umuryango Nyarwanda ndetse n’Isi muri rusange.

Ati “Muri Afurika, dufite amahirwe menshi yo guhanga udushya, aho kureba ku cyuho dufite, tugomba kwibanda ku bisubizo bishoboka. Abanyeshuri ba AMES ntibiga gusa, ahubwo barategurirwa kuba abayobozi mu guhanga ibisubizo ku bibazo biriho uyu munsi.”

Yagaragaje ko AIMS atari ahantu ho kwigira siyansi gusa, ahubwo ari aho guhindura ibitekerezo mo ibisubizo bifatika, bagatekereza byagutse, bakarushaho kubyaza umusaruro aya mahirwe baba babonye.

AIMS ni ikigo cyatangiye gukorera mu Rwanda mu 2016 ku bufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda, gihita kiba icya gatanu gishinzwe binyuze muri AIMS Global Network nyuma y’ibyatangijwe muri Afurika y’Epfo, Sénégal, Ghana na Cameroun.

Kugeza ubu AIMS Rwanda imaze gushyira ku isoko ry’umurimo abanyeshuri barenga 410 bari kugira uruhare mu kubaka ubukungu bwa Afurika bushingiye ku bumenyi. 38% muri bo ni abagore cyangwa abakobwa.

Hari n'akanama nkemurampaka kifashishijwe mu guhitamo imishinga yahize indi
Dr. Charles Lebon Mberi Kimpolo yavuze ko ba rwiyemezamirimo bato bafite ubushobozi bwo guhindura ubukungu bw’igihugu, ariko bakeneye ubufasha mu ikoranabuhanga no mu bucuruzi
Umuyobozi mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku iterambere (UNDP), Jennifer Louie, yavuze ko ari byiza kubona AIMS itanga amahirwe yo gukemura ibibazo urubyiruko ruhura na byo
Ubwo Umuhoza Lucie yasobanuriraga abakemurampaka iby'umushinga we
Urubyiruko rufite imishinga ifite udushya rwari rwitabiriye kugira ngo rugaragaze ibikorwa byarwo
Umuhuzabikorwa w'Imishinga muri AIMS Rwanda, Molly Mutesi, ashyikiriza impamyabushobozi abitabiriye amarushanwa
Hafunguwe icyumba abahugurwa bazajya bigiramo cyane cyane ikoranabuhanga mu guhanga udushya. Cyafunguwe na Perezida wa AIMS Rwanda, Prof. Dr. Sam Yala
Abahize abandi mu kugira imishinga itanga icyizere bari kumwe n'abayobozi ba AIMS Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .