00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ba ofisiye bakuru 35 bo mu bihugu 10 basoje amasomo mu Ishuri rikuru rya Polisi y’u Rwanda

Yanditswe na Ndikumwenayo Thierry
Kuya 30 June 2023 saa 04:52
Yasuwe :

Ba ofisiye bakuru 35 bo mu bihugu 10 bya Afurika basoje amasomo bari bamazemo umwaka mu Ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu Karere ka Musanze, mu muhango wabereye ku cyicaro cy’iri shuri kuri uyu wa 30 Kamena 2023.

Ku nshuro ya 11, aba ba ofisiye bahawe impamyabumenyi y’icyiro cya gatatu cya Kaminuza (Masters) mu masomo arimo agamije kwimakaza amahoro no gukemura amakimbirane, n’amasomo y’ubuyobozi.

Abarangije aya masomo batangarije IGIHE ko bayungukiyemo byinshi birimo gusangizanya ubunararibonye n’ibibazo by’ibihugu byabo, ndetse no kwerekana inzira z’uko byakemuka. Bemeza ko nyuma y’aya masomo bagiye guharanira guhindura ibitagendaga neza.

SSP Elisha Bophani wo muri Malawi yagize ati "Ngiye gushyira mu bikorwa amasomo nungukiye muri iri shuri. Mfite icyizere cy’uko ndi umusemburo w’impinduka kubera aya masomo, ngiye kugerageza impinduka zose zishoboka mu gihugu cyanjye."

Yakomeje ati "Twize amasomo adufasha gukora kinyamwuga, aya azamfasha gufasha aba ofisiye bagenzi banjye kugira ngo nabo bakore kinyamwuga. Ni ibintu by’ingirakamaro kuba twarahuye duturutse mu bihugu bitandukanye, twasangiye ibitekerezo, dusangizanya ibibazo duhura nabyo ndetse n’uburyo bwo kubikemura."

SP Jean Pierre Samvura wo mu Rwanda, yasobanuriye IGIHE ko nk’abayobozi ba Polisi ari igihe cyo guhangana n’amakimbirane ari mu bihugu bitewe n’uko aya masomo yatumye bamenya imvano yayo ndetse n’uburyo wo kuyakemura.

Ati "Iyo wiga, wigira igihugu ntabwo wigira ku giti cyawe, aho tugiye mu kazi kacu ka buri munsi tugomba gusangiza bagenzi bacu ibyo twize; tugakoresha imbaraga zacu zose kugeza tugaragaje impinduka ku bitagendaga neza. Ibigenda neza nabyo tugatuma birushaho."

Minisitiri w’umutekano Gasana Alfred yibukije abarangije aya masomo ko nubwo barangije amasomo, bagifite byinshi byo kwiga ndetse no kungeraho. Yabasabye gukomeza gukorera hamwe.

Ati "Uyu munsi turi aha twishimira ibyo mwagezeho, imbaraga zanyu ndetse no gukora cyane no gukorera hamwe. Ndagira ngo mbibutse ko kwiga bigikomeje, nk’uko muri kwishima mukwiye guhora mwibuka ko hari byinshi byo gukora, byinshi byo kwiga ndetse na byinshi byo kugeraho."

Yashimangiye ko aya masomo afasha abayarangije kunoza imikorere yabo batagombye kujya kwiga mu bindi bihungu byo hanze ya Afurika.

Ati "Ni ukugira ngo bose banoze imikorere yabo bakuye ubumenyi mu bihugu byabo bya Afurika batagombye kujya kuvana ubwo bumeyi hanze ya Afurika cyane ko ishuri rigaragaza ko ubwo bushobozi buhari."

"Icyo tubasaba ni imikoranire kuko ubumenyi bavanye aha ngaha iyo bagiye kubushyira mu bikorwa, uku tuba dukoreye amasomo hamwe tukanaboneraho gukorera hamwe bituma ukora amakosa cyangwa uwashaka kugira igihugu ahungiramo avuye mu kindi; ya mikoranire ituma ayo makosa dushobora kuyahaharika.

Mu ba Ofisiye 35 barangije amasomo, 23 ni abo mu Rwanda mu gihe abandi 12 baturuka mu bindi bihugu icyenda ari byo Ethiopia, Kenya, Namibia, Sudani y’Epfo, Malawi, Somalia, Tanzania, Nigeria ndetse na Lesotho.

Aya masomo atangwa ku bufatanye bwa Police y’u Rwanda, Kaminuza nyafurika yigisha iby’imiyoborere African Leadership University ndetse na Kaminuza y’u Rwanda.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages