Baje mu ndege yihariye y’Ikigo gitembereza bamukerarugendo Abercrombie & Kent, kiri mu bya mbere mu Isi bitwara ba mukerarugendo bakomeye.
Bari mu rugendo rwo kuzenguruka mu bice bitandukanye by’Isi mu minsi 30, aho mu Rwanda bazamaramo iminsi ine.
Bageze i Kigali bavuye muri Kenya na Tunisia, aho bageze na bwo bavuye i Londres mu Bwongereza kuko ari ho urugendo rwabo rwatangiriye.
Muri izo ngendo zose abo bantu baba bari kumwe n’abakozi ba Abercrombie & Kent.
Buri umwe muri aba bamukerarugendo yishyura hagati y’ibihumbi 300$ n’ibihumbi 400$ kugira ngo yinjire muri urwo rugendo rw’iminsi 30, batemberezwa mu bice nyaburanga by’Isi Abercrombie & Kent iba yabahitiyemo.
Baba mu mahoteli akomeye mu bihugu basura aho nko mu Rwanda bazarara muri One&Only Gorilla’s Nest na Singita Kwitonda Lodge and Kataza House.
Mu ijoro rimwe biteganyijwe ko umuntu azishyura byibuze 5000$ (arenga miliyoni 7,1 Frw) kuko baba bishyuye serivisi zose za hoteli imbumbe.
Baba bafite umuganga w’inzobere mu kuvura indwara zitandukanye ubitaho, umutetsi wo ku rwego mpuzamahanga, ndetse n’ibindi bazakenera mu rugendo rwabo.
Bakigera i Kigali bari bateguriwe imodoka 17 zigezweho mu gutwara ba mukerarugendo zibakomezanya muri Pariki y’Ibirunga mu Karere ka Musanze aho bazasura ingagi n’ibindi bice nyaburanga.
Hari ikindi gice cy’abatwawe na za kajugujugu, aho zagombaga kubageza i Musanze ubundi bagatwarwa mu Kinigi n’imodoka yateguwe.
Ni amahirwe akomeye kuri bo yo kwihera ijisho ingagi zo mu birunga inkende ndetse biteganyijwe ko bazasura ikigo cy’ubushakashatsi cyitiriwe Nyiramacibiri (Diana Fossey).
Biteganyijwe ko bazajya no mu masoko atandukanye y’i Musanze no mu Kinigi aho bazahaha ibintu bitandukanye bijyanye n’amahitamo ya buri wese.
Ubusanzwe babifashijwemo na Abercrombie & Kent, aba bantu bajya mu bihugu bizwiho umutekano, amahoteli meza, serivisi zitangwa kinyamwuga n’ibyanya nyaburanga utasanga ahandi ku Isi n’ibindi, iki kigo kikabahitiramo ibihugu bike cyane kuko ubu ibyo bazasura muri Afurika bitarenze birindwi. Icyakora u Rwanda ruri mu bihugu baba bagomba gusura buri gihe.
Guhitamo u Rwanda bigaragaza uburyo rukomeje gushyira imbaraga mu bikorwa birugira igicumbi cy’ubukerarugendo mu Isi binyuze muri gahunda ya Visit Rwanda.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Umuyobozi Mukuru wa Abercrombie & Kent Rwanda, Paul Muvunyi, yashimiye ubuyobozi bw’u Rwanda bwakoze ibishoboka byose ngo igihugu gitere imbere, kikaba gitoranywa n’abaturutse imihanda yose nk’ahantu heza ho gusura.
Ati “Mu bihugu bakunze harimo u Rwanda. Ruri no mu bihugu bafitemo ibiro, banasura nubwo barujemo mu myaka mike ishize. Bari mu Rwanda mu myaka nk’irindwi ishize. Baba baje gusura ahanini ingagi zo mu Rwanda na cyane ko ari zo zikunzwe cyane mu Karere. Bakururwa n’umutekano dufite n’uburyo bwo kwakira abashyitsi bwihariye babona mu Rwanda. Ni ibintu dushimira u Rwanda na bo tukabashimira ku bwo guhitamo u Rwanda.”
Muvunyi yatangaje ko byatangiye baza rimwe mu mwaka, uko iminsi yicuma bongera iminsi, ubu hari ubwo baza kabiri cyangwa gatatu mu mwaka, ariko agatangaza ko byibuze bashaka ko abo bashyitsi bajya baza gusura u Rwanda buri kwezi, ndetse avuga ko mu minsi iri imbere bizakunda.
Ati “Ni abantu bakomeye. Muri ariya mahoteli bazacumbikirwamo nta cyumba kiri munsi ya 5000$. Urumva ko ari abashyitsi bakomeye. Indege ni iya Abercrombie & Kent wabonye ko izaguma ku kibuga cy’indege i Kanombe. Indege iba yabaye iyabo bose mu minsi 30 nubwo baba ari bake ugereranyije n’abo yagenewe gutwara. Iyo ndege iyo ihagurutse ibatembereza Isi yose mu bihugu bahitamo ariko u Rwanda rwo barusura buri gihe. Muri ibyo bihumbi 300$ cyangwa 400$ ku muntu, haba harimo urwo rugendo no kuryama no kwishyura ingendo zindi bakora ku butaka. Turashimira Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB rudufasha kwakira bariya bantu neza, tukanashimira cyane abatembereza ba mukerarugendo, n’ubuyobozi bw’igihugu muri rusange. ”
Uretse u Rwanda na Afurika muri rusange, bazasura Amerika nk’umugabane, Aziya n’u Burayi basorezamo ubundi basubire iwabo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Umunyarwanda akaba umwe mu bakozi ba Abercrombie & Kent ariko ukorera mu Karere cyane, Albert Mitcho, yavuze ko abo bashyitsi abenshi usanga ari bamwe bagenda bagaruka kubera ibihe byiza bagiriye mu Rwanda.
Ati “Ni abakire babarirwa muri za miliyoni z’Amadolari. Bakunda u Rwanda kuko kenshi usanga abaza bisubiramo. Baba bafite umuganga, ubafotora, mbese ibintu byabo biba biteguye, natwe tukabaha ababayobora b’inzobere mu gihugu dufite, ari na yo mpamvu ubona u Rwanda ruri mu bihugu by’ingenzi baba bagomba kunyuramo buri gihe.”
Umwe mu bayobozi ba Abercrombie & Kent ukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, unafasha mu gutegura izi ngendo, Ann Epting, yavuze ko abakiliya babo bakunze u Rwanda kuko rufite inyamaswa zo mu gasozi utapfa kubona ahandi rukagira n’umuco wihariye.
Ati “Abakiliya bacu benshi bakunda gusura inyamaswa zo mu gasozi. Kuri twe rero u Rwanda ni hamwe mu bice bike cyane wasangamo izo nyamaswa ndetse rukagira n’umuco wihariye. Tuza mu Rwanda bijyanye n’ibihe byiza tugirira muri Pariki y’Ibirunga, tugasura ingagi, inkende n’ibindi. U Rwanda rurakundwa cyane ndumva ari inshuro ya munani tuje hano.”
Epting yavuze ko abo bashyitsi bazava mu Rwanda bakomereza muri Botswana, Afurika y’Epfo, bakomereze mu Burengerazuba bwa Afurika nko muri Bénin, Maroc, akagaragaza ko intego yabo ari uguha abakiliya babo serivisi nziza ndetse zihariye batasanga ahandi.
Abercrombie & Kent ni ikigo gikomeye mu bijyanye no gutembereza ba mukerarugendo bo ku rwego rwo hejuru (luxury travel). Cyashinzwe n’Umunya-Kenya Geoffrey Kent wavutse ku babyeyi b’Abongereza ari bo Valerie na Col John Kent mu 1962.
Iki kigo gikorera mu bihugu birenga 100 kikagira amashami arenga 60 mu Isi harimo n’iry’u Rwanda, amashami akoreramo abakozi barenga 2500.











Amafoto: Rusa Willy Prince
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!