00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ba Jenerali batatu hamwe n’abandi basirikare 1440 bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 July 2026 saa 01:04
Yasuwe :

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Paul Kagame, yemeje ishyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru ry’abasirikare 1443 bo mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, barimo abari mu cyiciro cy’abajenerali batatu.

Ni icyemezo cyatangajwe mu itangazo ryashyizwe hanze na RDF kuri uyu wa 11 Nyakanga 2026, rigaragaza ko mu bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru harimo ba Jenerali batatu, abofisiye bakuru 74, ba ofisiye bato 78, ndetse n’abandi basirikare 1288.

Aba Jenerali bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru ni Maj Gen Emmanuel Bayingana, Maj Gen Vincent Gatama na Brig Gen Albert Rugambwa.

Gen Maj Emmanuel Bayingana yigeze kuba Umunyamabanga uhoraho wa Minisiteri y’Ingabo. Aherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Israel.

Gen Maj Vincent Gatama aherutse mu butumwa bw’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda muri Mozambique mu Ntara ya Cabo Delgado aho yari umuhuzabikorwa wazo. Yigeze no kuyobora kandi Diviziyo ya Kane mu Ngabo z’u Rwanda.

Brig Gen Albert Rugambwa yari Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Iburengerazuba.

Maj Gen (Rtd) Emmanuel Bayingana yaraye ashimiwe umusanzu we mu kubungabunga umutekano w’u Rwanda
Gen Maj Vincent Gatama mu 2025 yari umuhuzabikorwa w’inzego z’umutekano ziri muri Mozambique
Brig Gen (Rtd) Albert Rugambwa yayoboraga Inkeragutabara mu Ntara y'Iburengerazuba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages