Kuri benshi mu rubyiruko rurangije Kaminuza mu Rwanda inzozi ziba ari akazi mu biro cyangwa mu ruganda ngo bakora ibyo bize. Hari abatabifata nk’intego ahubwo bakishakamo ibisubizo bihangira imirimo ibateza imbere bakanafasha abandi kwizamura bahereye aho batuye.
Nsengimana Isaie wo mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Shyogwe afite ibikorwa by’ubworozi nyuma yo kurangiza muri Kaminuza akajya gushaka akazi, bigoranye akakabona. Ako kazi yabonye bimuruhije yaje kukavaho yigira kwiyororera ingurube.
Nsengimana aganira na IGIHE yavuze ko yatekereje akabona umushahara wonyine ntacyo uzamugezaho bityo ntiyatinda muri ako kazi, afata umwanzuro wo gushora amafaranga mu bworozi bw’ingurube atangiza ibihumbi 80. Yahereye ku ngurube ebyiri, isekurume n’ishashi, azitaho ashyizeho umuhate avunika cyane, ariko ibwagura bwa mbere ibibwana 10 nabyo biza kororoka bivamo ingurube 70.
Nsengimana ati “Nabonye ko umushinga ushobora gukomera kandi nari maze kugira ikibazo gikomeye cy’ibiraro n’ibizitunga maze ngana banki banguriza miliyoni eshanu kuko nari mfite icyizere ku mushinga wanjye, maze nubaka ibiraro mbonamo n’ayo kujya nguramo ibiryo by’izo ngurube.”
Mu myaka ibiri amaze muri ubu bworozi avuga ko amaze korora no kugurisha ingurube zigera kuri 800.
Kuri ubu Nsengimana wamaze kwishyura banki umwenda wose, afite ingurube 500, zirimo izitegura kubwagura n’izo agomba kujyana ku isoko. Avuga ko afite gahunda yo koroza abaturage batishoboye bagera ku ijana mu myaka 5 iri imbere ingurube 1000 nyuma yo gusanga ko ari itungo rishobora kubafasha kwivana mu bukene vuba. Avuga ko nta nyungu y’amafaranga abatezeho, kandi ko buri muturage uzorozwa afite inshingano zo koroza bagenzi be batatu kuzageza igihe umubare ateganya wo koroza uzagerwaho.
Nsengimana agira ati “Bimfitiye inyungu y’imibanire kuko wa muturage wagombye kunsaba ifumbire azajya ayivana ku ngurube yahawe, bitume kandi tubana neza.”
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mukagatana Fortunée, avuga ko ibi byagombye kubera urugero urundi rubyiruko rwiga rutegereje guhabwa akazi aho gutekereza kwihangira umurimo.
Mukagatana akomeza avuga ko ubuyobozi buzamushyigikira mu koroza abo baturage, bumufasha kumenya abatishoboye bazorozwa no kureba uko hakubakwa ikiraro rusange cy’ingurube z’abazorozwa kugirango zikurikiranwe.

TANGA IGITEKEREZO