00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Avoka wa Rujugiro Tribert mu buroko

Yanditswe na

Rene Anthere Rwanyange

Kuya 26 November 2013 saa 10:55
Yasuwe :

Me Ndibwami Alain uburanira Ayabatwa Tribert Rujugiro ubu ari mu maboko y’ubutabera, aho akurikiranweho gukoresha inyandiko mpimbano.
Nk’uko IGIHE twabitangarijwe n’Uhagarariye urwego rw’abavoka mu Rwanda, Me Rutabingwa Athanase, Me Ndibwami afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro akaba amazemo iminsi igera ku 10.
Agira ati “uyu mu avoka koko arafunze, ejo yagejejwe imbere y’ubucamanza tuburana ko yafunzwe mu buryo budakurikije amategeko. Twandikiye inzego zibishinzwe ariko nta (…)

Me Ndibwami Alain uburanira Ayabatwa Tribert Rujugiro ubu ari mu maboko y’ubutabera, aho akurikiranweho gukoresha inyandiko mpimbano.

Nk’uko IGIHE twabitangarijwe n’Uhagarariye urwego rw’abavoka mu Rwanda, Me Rutabingwa Athanase, Me Ndibwami afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kicukiro akaba amazemo iminsi igera ku 10.

Agira ati “uyu mu avoka koko arafunze, ejo yagejejwe imbere y’ubucamanza tuburana ko yafunzwe mu buryo budakurikije amategeko. Twandikiye inzego zibishinzwe ariko nta gisubizo baraduha.”

Ku kuba byaravugwaga ko abavoka bose ejo bafunze ntibakore kubera mugenzi wabo bavuga ko afunze ku buryo bunyuranyije n’amategeko, Me Rutabingwa yagize ati “Twe ntitwigaragambije. Iyo tugiye mu kibazo nka kiriya duhagarika akazi, twavuyeyo dukomeza gukora uko bisanzwe.”

Me Rutabingwa Athanase yadutangarije k obo batemeranya n’ubushinjacyaha uburyo Me Ndibwami Alain afunzemo, kandi n’ibyaha bamurega byo gukoresha inyandiko mpimbano ataribyo na gato.

Kumenya niba Me Ndibwami azakomeza gufungwa cyangwa azafungurwa bizamenyekana ku wa gatatu tariki ya 27 Ugushyingo 2013, saa cyenda z’igicamunsi, mu rukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge.

[email protected]

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages