Polisi yavuze ko abakekwaho ubujura bamennye ikirahure cyarimo umukufi mu Nzu Ndangamurage y’Ibikorwa By’ubugeni (Vienna Museum of Applied Arts - MAK) ku wa Kane nyuma ya saa sita, maze batwara umukufi ruriho diyama nyinshi. Bivugwa ko agaciro k’uru runigi karenga miliyoni 4$.
Uru runigi rwari rwarakozwe rugenewe umuryango w’abami wahoze uyobora Misiri. Rwari rumwe mu bintu bigize imurikagurisha ry’imitako yakozwe na sosiyete Van Cleef & Arpels, rikaba ryari riteganyijwe gukomeza kubera muri MAK kugeza muri Nzeri.
Iki gikorwa cy’ubujura ni cyo giheruka mu bujura bukomeye bwibasiye ibintu by’agaciro bibitswe mu nzu ndangamurage zitandukanye zo ku mugabane w’u Burayi.
Polisi ya Vienne yashyize hanze amafoto y’abantu babiri bakekwaho kwiba uru runigi, yafashwe na camera y’umutekano ariko amasura yabo ntagaragara neza. Yasabye abaturage gutanga amakuru yose ashobora gufasha kubafata.
Polisi yavuze kandi ko umwe mu bakekwaho icyaha ashobora kuba yari afite ikintu cyakekwaga ko ari imbunda nyayo.
Umuyobozi mukuru wa MAK, Lilli Hollein, yavuze ko ubu bujura bw’ikintu cy’agaciro gakomeye “bwababaje cyane” inzu ndangamurage.
Yavuze ko bari barateguye uburyo bukomeye bwo kurinda umutekano muri iryo murikagurisha bafatanyije na Van Cleef & Arpels, kandi ko ibibazo by’umutekano byari byitaweho cyane ndetse n’ingamba zo kurinda ibintu zari zarateguwe neza.
Uyu mukufi wibwe mu 1939 wambawe n’Umwamikazi Nazli mu bukwe bw’umukobwa we Fawzia wari kuzaba Shah wa Iran, Mohammad Reza Pahlavi.
Polisi yakoresheje imbwa zishakisha mu mujyi wa Vienne no mu ntara ya Lower Austria, mu gihe abahanga mu gusuzuma ibimenyetso bakomeje gusesengura ibimenyetso ndetse n’amashusho yafashwe na camera z’umutekano. Imurikagurisha ryaje kongera gufungurwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!