Uyu muhango wabaye ku wa 7 Mata 2019 wahurije hamwe abanyarwanda n’inshuti zabo basaga 200.
Umuyobozi w’ihuriro ry’abanyarwanda baba muri Australia, Emmanuel Karekezi, yatanze ubutumwa bwamagana abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati “Kugoreka amateka ntabwo ari agasuzuguro gusa ahubwo bitera akaga gakomeye. Reka tuburire abo bose ko amateka atazakomeza kugorekwa, Jenoside ntabwo yatangiye ku munsi runaka, ifite amateka.”
Yakomeje agira ati “Kwigisha abana bacu n’urubyiruko no kubaraga ejo heza nicyo cyerekezo cyacu byerekana ko ntakizasenya ubunyarwanda dusangiye twese ndetse twarazwe na gihanga.”
Ambasaderi w’u Rwanda muri Australia ufite icyicaro muri Singapore, Guillaume Kavaruganda, yavuze ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batagomba guheranwa n’intimba n’agahinda.
Yasabye ko urubyiruko rurushaho kwigishwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo itazongera kubaho ukundi, kandi ko abanyarwanda bazakomeza ‘Kwibuka biyubaka, banubaka ejo heza hazaza’.
Undi watanze ubutumwa muri uyu muhango ni Assumpta Mugiraneza wavuze ko nyuma y’imyaka 25 Jenoside ikorewe abatutsi, abanyarwanda bagendana ibikomere n’ubu bigerageza kuvurwa ariko bitarakira.
Ibyo bikomere bigaragara cyane ku rubyiruko rufite ababyeyi bishwe no bafite ababyeyi bishe cyangwa bafunzwe kubera icyaha cya Jenoside nubwo igihugu gikora ibishoboka mu kubunga.



















TANGA IGITEKEREZO