Rusizi ni kamwe mu turere two mu Rwanda tweramo imbuto nyinshi ariko zihombera abahinzi bitewe n’uko muri aka karere nta ruganda ruhari ruzongerera agaciro.
Mu mbuto zera muri aka karere harimo inanasi, imyembe, indimu, amatunda, ibinyomoro n’amacunga.
Izo mbuto zerera rimwe bigatuma abahinzi bazigurisha bahendwa kuko zitabikika.
Ni byo byateye Nsanzimana Janvier w’imyaka 25, gutangiza ikigo cyongerera agaciro imbuto binyuze mu gukoramo imitobe itandukanye akayicuruza ku isoko ry’imbere mu gihugu no mu mahanga.
Mu kiganiro na IGIHE, Nsanzimana yavuze ko yababajwe no kubona ibase y’imyembe ku mwero igura 1000 Frw, bituma nyuma yo kurangiza amashuri yisumbuye, ajya muri Tanzania kwiga ibijyanye no kongerera agaciro umusaruro w’ubuhinzi.
Ati “Mu 2024 ni bwo natangije ikigo cyitwa Agahozo Orgin gikora umutobe wa pome, uwa tangawizi, uw’indinimu, uw’amatunda n’uw’imyembe n’ondi. Mfite ubushobozi bwo gutunganya toni ebyiri ku munsi".
Nsanzimana akora amacupa ibihumbi 3000 by’imitobe ku ku munsi, agakorana na’abahinzi barenga 1200 batandukanye.
Nsanzimana avuga ko amaze kugira abakozi 18, akagira n’amakoperative amugurira imbuto ku buryo mu cyumweru atunganya toni zitari munsi y’enye bitewe n’izabonetse.
Icyakora inkeri betteraves na pommes zo bazivana mu tundi turere kuko i Rusizi zitakunda kuhaba.
Uyu musore avuga ko imbogamizi ahura na zo ari imisoro ihanitse acibwa ku mitobe akeneye gucuruza ku isoko ryo hanze y’igihugu no kutagira imodoka yo kumugereza ibicuruzwa ku isoko.
Ikigo Agahozo Origin gifite ubushobozi bwo gukamura umutobe w’imbuto kikawubika udafunguye, ku buryo no mu gihe kitari ku mwero w’imbuto gikomeza kubona uwo gishyira ku isoko kugera igihe imbuto zizongera kwerera.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!