Ibyo byabaye ubwo Ashton Hall, Indian Ashton Hall na Ashton Small uzwi nka Kagarara bazengurukaga ibice bitandukanye byo mu Mujyi wa Kigali ku wa 10 Nyakanga 2026, mu bikorwa bya Ashton Hall byo kuzenguruka Afurika.
Ni ibikorwa bakoze guhera mu gitondo cyo ku wa 10 Nyakanga 2026 aho uyu Munyamerika na Kagarara wahawe izina rya ‘Ashton Small’ na Indian Ashton basuye BK Arena bakinana n’abo bahasanze umukino wa Basketball.
Aho kandi ni ho bahuriye na Iradukunda Wilson wamamaye nka Rutambi ku mbuga nkoranyambaga, watanze ikizamini cyo guhangana na we, bagakurura moto ebyiri ziri kugenda ibyo Ashton Hall yashoboye ariko Indian Ashton Hall biramunanira.
Ni mu gihe Ashton Small (Kagarara) yatsinze Rutambi mu gukora ’pompage’ yongera gushimangira ko ari umwami w’iyi siporo.
Bavuye BK Arena bakomereza muri Stade Amahoro, bahava bajya muri Zaria Court, aho bahuriye na Mudahigwa Emmanuel uzwi ku izina rya ‘Fils’ kuri ubu wiyise ‘Ashton Big’.
Bahavuye berekeza muri Kigali Universe ari na ho batunguriye Kagarara bamuha imodoka na cheque ya 5000$.
Ni ibintu byatunguye Ashton Small (Kagarara) cyane ndetse agaragaza amarangamutima.
Ahantu hose Ashton Hall yagiye yajyanye na Ashton Hall (Kagarara) dore ko ubwo yageraga i Kigali yavuze ko Ashton Small ari we watume amenya u Rwanda.
Ati “Mvugishije ukuri, mbere ntabwo nari nzi u Rwanda. Ni Ashton Small watumye ndumenya.”
Ku wa 16 Kamena 2026 ni bwo Ashton Small yasangije abamukurikira amashusho atumiramo Ashton Hall gusura u Rwanda no kwibonera impano zidasanzwe z’Abanyarwanda bafite ubumuga.
Kuva icyo gihe, izina rya Ashton Small ryatangiye kwamamara cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho kuri ubu abarirwa mu Banyarwanda bafite umubare munini w’abamukurikira kuri Instagram kuko barenze ibihumbi 300.
Kwamamara kwe kwihuse bitewe ahanini n’urugendo amaze iminsi akorana na Ashton Hall, Umunyamerika wamamaye ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho agaragaza imyitozo ikomeye akora, by’umwihariko iyo kwiruka.
Ashton Hall aherutse gutangaza ko yiyemeje gufasha Ashton Small kugera nibura ku bamukurikira miliyoni kuri Instagram, ndetse no kumushyigikira mu bindi bikorwa bitandukanye.
Mu rugendo rwabo ruzenguruka Afurika, u Rwanda rubaye igihugu gikurikiye Ghana, Cameroun, Nigeria na Bénin bagezemo.
Amafoto: Cyubahiro Key na Nzayisingiza Fidèle



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!