Yatangiye urugendo rwo guca agahigo ku wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2017 saa mbili za mu gitondo arusoza ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Gashyantare 2017 saa yine n’iminota umunani za mu gitondo, aho yakiniraga muri Petit Stade i Remera.
Ni agahigo yashyizeho afite gahunda yo gukusanya amafaranga yo kurangiza kubaka Stade mpuzamahanga ya Cricket iherereye i Gahanga muri Kicukiro no kurushaho kuzamura no kumenyekanisha umukino wa Cricket mu Rwanda.
Kuva mu 2017 u Rwanda rwabonye Stade Mpuzamahanga ya Cricket i Gahanga, rutangira gutera imbere muri uyu mukino cyane ko rwagiye rwitabira Igikombe cy’Isi mu bangavu n’Igikombe cya Afurika.
Uwamahoro akinira Ikipe y’Igihugu ya Cricket kuva mu 2008, akaba yarayinjiyemo yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye.
Aganira na IGIHE yavuze ko “ Gushyiraho aka gahigo nanubu katarakurwaho, nabikoze kugira ngo ngaragaza ko n’abakobwa bashoboye, ibyo abahungu bakora nabo babishobora.”
“Byari ibintu bidasanzwe kuri njewe n’ubwo ari umuhigo nari nihaye ntabwo byari byoroshye, amasaha 26 no kuyatekereza ubwayo urananirwa, ariko bitewe n’icyo naharaniraga kugeraho narabitekerezaga muri njye ngahita ngarura imbaraga.”
Uwamahoro yavuze ko yifuza ko umukino wa Cricket ukomeza gutera imbere kandi n’umubare w’abakobwa bawukina nawo ukiyongera kandi bakayoboka n’indi mikino itandukanye.
Ati “Siporo ni ubuzima, ishobora no kugutunga ubwo rero urumva ko mfite impamvu zo gukangurira abakobwa kuyiyoboka.”
“Bakitabira siporo ariko nanone ntibibagirwe ubuzima busanzwe, aha ndibanda ku ishuri. Hari igihe bumva ko iyo ugiye muri siporo ureke kwiga nyamara byose wabihuza. Cricket ni umukino wo mu mutwe ubwo rero urumva ko byuzuzanya.”
Uwamahoro yaciye amarenga ko n’ubwo yahagarika gukinira Ikipe y’Igihugu, hari imirimo myinshi yakerekezamo amaboko mu rwego rwa siporo by’umwihariko muri Cricket.
Ati “Ubu ngeze muri cya gihe mvuga ngo hari abo nsize bashobora kunsimbura. Hari abana bato bari kuzamuka kandi mbona babizi, icyo nifuza ni ukubona bakomeza kuba benshi cyane.”
“Muri cricket habamo amahirwe menshi atandukanye arimo gusifura, kogeza, gutoza, kubara amanota, aho hose niho ngenda nisanga ku buryo nakomereza muri uyu mukino.”
Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Umwamahoro afite amezi atandatu, aho yagiriye ibyago byo kubura se umubyara.
Nubwo yasigaranye na nyina gusa, avuga ko yamureze neza bituma akura yumva ko buri kimwe cyose yiyemeje gukora ashobora kukigeraho.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!