00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Asanga kugira isuku mu bitaro bitagombera amafaranga menshi

Yanditswe na

IGIHE

Kuya 13 December 2013 saa 08:29
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze Dr Anita Asiimwe, aratangaza ko kugira isuku mu bitaro bitagombera amafaranga menshi cyangwa inzu z’amagorofa.
Ibi yabitangaje kuri uyu wa kane tariki ya 12 Ukuboza 2013 mu nama nyunguranabitekerezo ya Minisiteri y’Ubuzima n’abayobozi b’ibitaro byo mu Rwanda, inama yabereye mu cyumba cy’inama cyo mu ishuri rikuru rya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke. Inama nk’iyi isanzwe iba rimwe mu gihembwe (mu (…)

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe ubuzima rusange n’ubuvuzi bw’ibanze Dr Anita Asiimwe, aratangaza ko kugira isuku mu bitaro bitagombera amafaranga menshi cyangwa inzu z’amagorofa.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa kane tariki ya 12 Ukuboza 2013 mu nama nyunguranabitekerezo ya Minisiteri y’Ubuzima n’abayobozi b’ibitaro byo mu Rwanda, inama yabereye mu cyumba cy’inama cyo mu ishuri rikuru rya Kibogora mu Karere ka Nyamasheke. Inama nk’iyi isanzwe iba rimwe mu gihembwe (mu mezi atatu). Iba igamije kungurana ibitekerezo mu kunoza imikorere no kongera ibikorwa by’ubuzima ndetse no kuganira ku nzitizi bahura na zo kugira ngo bashakire hamwe ibisubizo.

Yabanjirijwe no gusura ibitaro bya Kibogora, aho abayobozi b’ibitaro byo mu Rwanda beretswe ibice binyuranye bitangirwamo serivisi kugira ngo barebe ibyo bashobora kuhigira byabafasha kunoza imitangire ya serivisi z’ubuzima no gutanga inama ku bitaranozwa.

Dr Asiimwe yavuze ko ikigamijwe ari ukugira ngo bamwe bigire ku bandi ibyiza bagezeho. Nk’uko abasuye ibi bitaro babibonye, ngo kimwe mu bikorwa by’indashyikirwa bihaboneka ni isuku iri ku rwego rushimishije. Dr Asiimwe akaba yaravuze ko n’ubwo Ibitaro bya Kibogora bifite inzu zishaje ariko bigaragara ko isuku ihari ishimishije. Ibi ni isomo ryiza ryerekana ko kugira isuku mu bitaro bidasaba kuba hari inzu z’ikirenga cyangwa ngo bisabe amafaranga menshi.

Umunyamabanga wa leta Dr Asiimwe Anitha asanga kugira isuku bidasaba kugira amafaranga

Umuyobozi w’ibi bitaro (bya Kibogora) Dr Nsabimana Damien, yavuze ko ibanga bakoresha kugira ngo ibi bitaro birangwe n’isuku ari uko abakozi bose bakunda umurimo wabo kandi bakanezezwa no kubona umusaruro w’ibyo bakoze. Ibi bakaba babikesha kuba barabitojwe kuva kera, kuko ibi bitaro byakunze kubamo abaganga b’abakorerabushake bo muri Amerika ndetse n’u Bwongereza.

Umwe mu bashyitsi basuye ibi bitaro Dr Mutaganzwa Avithe uyobora ibitaro bya Ruli mu Karere ka Gakenke, yavuze ko yashimishijwe n’uko basuye ibitaro bikora neza kandi bakaba bahungukiye byinshi. Yavuze ko isomo rikomeye bahakuye ari uko isuku ntaho ihuriye n’inyubako kandi gukorera hamwe bigatuma serivisi itangwa neza.

Ibitaro bya Kibogora byashinzwe mu mwaka wa 1942 n’Abamisiyoneri b’Itorero ry’Abametodisiti (Eglise Methodiste Libre) mu Rwanda. Mu biranga ibi bitaro harimo isuku, ikaba ari na yo ndangagaciro ikenewe cyane kugira ngo ibikorwa by’ubuzima bigende neza.

Inkuru dukesha Uwingabiye Denys Basile/Nyamasheke


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages