Ku wa 19 Kanama 2026, nibwo Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yemeje icyiciro cya gatatu cy’uyu mushinga uzafasha guteza imbere imishinga mito n’iciriritse mu Rwanda.
Itangazo ryashyizwe hanze ku wa 21 Kanama rivuga ko ibigo bito n’ibiciriritse bizunguka byinshi birimo kumenya uburyo bongerera agaciro ibyo bakora kugira ngo bigire ubuziranenge bwuzuye bibashe no kubona isoko ryagutse ryo kubicururizaho.
Harimo kandi kugera ku bigo by’imari n’amahirwe y’ishoramari, guhuzwa n’amasoko, kongera ubushobozi no guhuzwa n’amahirwe no kwigishwa uburyo bazajya bifashisha ikoranabuhanga mu kumenyekanisha ibikorwa byabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!