Mu bujuriro bwe bwakiriwe n’urukiko kuri uyu wa gatatu, Nyiramasuhuko yavuze ko atashoboraga gukora ibyaha urugereko rw’ibanza rwamushinjije kuko ngo ibyo yakoraga byose yakoreraga iterambere ry’umugore kuva akiri umwana.
Mu rubanza yisobanura arira, yarahiriye imbere y’abacamanza ko atari umuntu wakora ibyaha yashinjijwe ndetse ko yababajwe no kuvumbura ko hari abagore bari inyuma y’ifungwa rye n’umuhungu we, gusa ngo akaba yarabababariye.
Kuri we, ngo abantu bashakaga kugaragaza ko umugore yagize uruhare mu bikorwa by’agahomamunwa.
Yabwiye urukiko kandi ko ari umubyeyi kimwe n’abandi, ndetse ko ashobora kuba yarashinjijwe ibyaha kubera ko yari Minisitiri.
Hirondelle dukesha iyi nkuru ivuga ko yasoje abwira urukiko ko yizeye ko we n’umuhungu we bazagirwa abere.
Pauline Nyiramasuhuko, w’imyaka 69 yahamijwe ibyaha bikomeye mu mwaka wa 2011 birimo kugira umugambi wa Jenoside no kuyitegura; kuyikora; gushishikariza kuyikora; ibyaha byibasiye inyokomuntu birimo iyicarubozo no gutegeka (interahamwe) gusambanya abakobwa n’abagore ku ngufu.
Ubujurire bwe na bagenzi be batanu, bwatangiye kwakirwa tariki ya 14 Mata uyu mwaka.
Abandi baregwa hamwe nawe barimo umuhungu we, Arsène Shalom Ntahobali, yakatiwe gufungwa burundu hamwe n’uwahoze ari Burugumesitiri Muganza Elie Ndayambaje.
Joseph Kanyabashi wahoze ari Burugumesitiri wa Ngoma we yari yakatiwe gufungwa imyaka 35 mu gihe uwahoze ari Perefe wa Butare Sylvain Nsabimana na Alphonse Nteziryayo bo bakatiwe imyaka 25 na 35.
Biteganijwe imyanzuro y’uru rubanza izasomwa mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka, akaba ari na kimwe mu bikorwa bizasoza imirimo ICTR (Urukiko Mpuzamahanga rwashyiriyeho u Rwanda).
@PGirinema



















TANGA IGITEKEREZO