00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arenga miliyoni 780 Frw yafatiwe mu byaha by’iyenzandonke mu Rwanda

Yanditswe na Iradukunda Serge
Kuya 23 July 2025 saa 02:07
Yasuwe :

Raporo y’isesengura ry’ibyaha by’iyezandonke no gutera inkunga iterabwoba yakozwe ku rwego rw’Igihugu mu gihe cy’imyaka itanu (2019 & 2024) igaragaza ko miliyoni zisaga 780 zafatiwe mu byaha by’iyezandonke.

Iri sesengura ryakozwe hagamijwe kumenya no gusobanukirwa ibyago bishobora kugwirira igihugu biturutse kuri ibi byaha kugira ngo hafatwe ingamba ziboneye zo kubyirinda.

Iyezandonke ni icyaha gishobora gukorwa n’umuntu uwo ari we wese mu gihe yakoze kimwe mu bikorwa bikurikira: Guhindura, kohereza cyangwa gufata umutungo, nyir’ukubikora azi cyangwa ashobora kumenya ko uturuka ku cyaha cyangwa ku gikorwa cyo kugira uruhare mu ikorwa ryacyo.

Umuntu kandi bivugwa ko yakoze icyaha cy’izendonke igihe agerageje guhisha, kutagaragaza imiterere nyayo, inkomoko, ahabarizwa umutungo, kuwimura, kwikuraho umutungo, kuwutanga, guhisha nyir‘umutungo nyawe cyangwa uwufiteho uburenganzira, nyir’ukubikora azi cyangwa ashobora kumenya ko uwo mutungo ari indonke ituruka ku cyaha.

Bivuga kandi igihe icyakozwe kigamije kwegukana, gutunga cyangwa gukoresha umutungo uzi cyangwa ushobora kumenya, mu gihe cyo kuwakira, ko uwo mutungo ukomoka ku cyaha cyangwa uturuka ku kugira uruhare mu ikorwa ryacyo; Kugira uruhare, kwishyira hamwe cyangwa gucura umugambi wo gukora icyaha, ubwinjiracyaha, gufasha, gushuka, gutegera, korohereza cyangwa gutanga inama mu gukora igikorwa icyo ari cyo cyose mu bivugwa haruguru.

Muri Mutarama 2025 nibwo Leta y’u Rwanda yashyizeho itegeko ryerekeye gukumira no guhana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi.

Ni itegeko ryasohotse mu igazeti ya Leta ku wa 22 Mutarama 2025, rikaba ryarasimbuye iryasohowe mu 2020.

Raporo y’Ikigo gishinzwe ubutasi mu by’imari ikubiyemo amakuru yo kuva muri Nyakanga 2019 kugeza muri Kamena 2024, igaragaza ko ibyaha by’iyezandonke byagaragayemo umubare munini w’amafaranga ari ibijyanye no kunyereza umutungo, uburiganya, ibyaha byerekeye imisoro ndetse n’ibikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga.

Igaragaza ko nubwo kuva mu 2018 u Rwanda rwateye intambwe ifatika mu bijyanye no kurwanya iyezandonke binyuze mu byemezo byafashwe birimo kuvugurura itegeko no gushyira ikigo gishinzwe ubutasi mu by’imari, iki cyaha kikigaragara.

Ishimangira ko inyingo yakozwe yagaragaje ko ibyaha by’iyezandonke mu Rwanda biri ku kigero kigereranyije (Medium). Byariyongereye kuko mu 2018 byari ku kigero kigereranyije ariko bidakabije (Medium-Low). Uku kwiyongera kwatewe ahanini no kongera imbaraga mu gutahura ibi byaha.

Muri rusange mu myaka itanu (kuva mu 2019-2024) abantu n’ibigo 9 byahamwe n’icyaha cy’iyezandonke, hafatwa amafaranga agera kuri 780.934.906Frw.

Ibijyanye no kunyereza umutungo byihariye 39% mu byaha by’iyezandonke byose. Uburiganya buri kuri 24%, ibyaha bijyanye n’imisoro biri kuri 20%, mu gihe ibyaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga byo biri kuri 13%.

Ibyaha bijyanye n’imisoro birimo gukwepa imisoro, gusaba gusonerwa mu manyanga, gushaka amafaranga akomoka kuri TVA mu buriganya no kutamenyekanisha umusoro, byagaragaye muri dosiye 116.

Itegeko riteganya ko umuntu ukoze kimwe mu bikorwa by’iyezandonke biteganywa cyangwa ugira uruhare mu ishyirahamwe rigamije gukora kimwe muri byo, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’amafaranga y’iyezandonke.

Riteganya kandi ko umuntu ukora igikorwa kigamije gufasha undi muntu kubona umugabane ku mafaranga cyangwa undi mutungo byabonetse mu buryo bw’iyezandonke cyangwa ku mafaranga y’umuntu utera inkunga iterabwoba cyangwa ushobora gutera inkunga iterabwoba akoresha uburyo ubwo ari bwo bwose, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15.

Arenga miliyoni 780 Frw yafatiwe mu byaha by’iyenzandonke mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages