Hari mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umushinga Scaling Sustainable School Feeding Innovations (3SFI), cyabereye mu Karere ka Rusizi, ku wa 26 Gashyantare 2026.
3SFI ni umushinga ukorera mu bigo by’amashuri 509 byo mu turere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi watangiye mu Ukuboza 2025.
Uyu mushinga watangijwe na Leta y’u Rwanda nyuma yo kubona ko Abanyarwanda 20,6% batihagije mu biribwa, umwana umwe muri batatu agwingiye no kubona ko 39,8% by’abana bari hagati y’amezi atandatu n’imyaka itanu bafite indwara yo kugira amaraso make iterwa no kubura imyunyu ngugu mu mubiri.
Biri mu byatumye ibigo by’amashuri byo muri utwo turere dutatu bihabwa imbuto y’ibishyimbo ikungahaye ku butare, bihabwa amahugurwa ku buhinzi bw’ibyo bishyimbo. Abafite ikibazo cy’ubusharire bw’ubutaka bahawe ishwagara n’ifumbire.
Rukundo Zelothe, umurezi kuri ishuri EP Nyenji ryo mu Murenge wa Nzahaha riri mu yahawe iyo mbuto y’ibishyimbo n’amahugurwa yo kubihinga yabwiye IGIHE ko iyi mbuto basanze itandukanye n’iyo bahingaga.
Ati “Twahingaga ibilo 20 imbuto isanzwe tugasarura ibilo 50, ariko bamaze kuduha iyi mbuto twahinze ibilo 15 dusaruro ibilo 300. Ibi bishyimbo biraryoshye, bishya vuba kandi batubwiye ko birimo n’ubutare bufasha abana kugira ubuzima bwiza”.
Ubushakashatsi bwakozwe na Global Beans Consumption bugaragaza ko u Rwanda ari cyo gihugu cya mbere ku Isi mu kurya ibishyimbo byinshi aho Umunyarwanda abarya ibilo 38 ku mwaka.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Olivier Kamana, yavuze ko abafatanyabikorwa bagomba gushyigikira uyu mushinga ukagera mu gihugu hose.
Ati “Turasaba abafatanyabikorwa bose ko twakomeza gushyira hamwe nk’uko biri kugaragara. Uyu ni umushinga umaze kugaragaza ko ushobora kugera kuri byinshi. Muri uyu mwaka uri muri utu turere gusa, kuko turi kuwufata nk’ingerageza kandi riri gutanga icyizere, uyu mwaka nurangira turi guteganya ko tuzawujyana no mu tundi turere”.
Umushinga 3SFI ushyirwa mu bikorwa na Leta y’u Rwanda,Umuryango Alliance of Bioversity International and CIAT ku bufatanye n’u Busuwisi.
Jean Claude Rubyogo, Umuyobozi w’Ihuriro Nyafurika rikora Ubushakashatsi ku Bishyimbo (PABRA) akaba n’ Ushinzwe Gahunda y’Ibihingwa by’Ibishyimbo ku Rwego rw’Isi mu Muryango wa Alliance of Bioversity International and CIAT, yavuze ko mu kurwanya imirire mibi mu mashuri bahisemo guha imbaraga ibishyimbo kuko aribyo biribwa cyane mu Rwanda.
Ati “Uyu mushinga watangiye mu Ukuboza 2025 uzarangira mu Ugushyingo 2026, utwaye miliyoni 1,3$, arenga miliyari 1,9Frw.”
Ambasaderi wungirije w’u Busuwisi mu Rwanda, Ueli Mauderli, yavuze ko kugeza ubu babona uyu mushinga ugenda neza kandi ko nukomeza kugenda neza bazakomeza kuwutera inkunga.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!