Abagize urugaga nyarwanda ruteza imbere ubuhinzi bw’umwimerere (ROAM) barashinja umuyobozi wabo kunyereza umutungo uri hejuru ya miliyoni mirongo itanu z’amafaranga y’u Rwanda, akoresheje kashe 14 zitandukanye. Gusa we byose arabihakana. Ubwumvikane buke hagati yabo bwatumye bafungirwa imiryango, bahitamo kugana inkiko.
Abanyamuryango ba ROAM bavuga ko Mudenderi Sylvere umuyobozi mukuru wa ROAM yafashe urugaga akarugira urwe, akajya akora ibyo yishakiye. Bavuga ko batazi aho umutungo n’inkunga bahawe byagiye ndetse ngo banafite gihamya ko amafaranga y’imishinga yose n’undi mutungo wa ROAM yabikoreshaga mu nyungu ze.
Bavuga ko usibye amafaranga make agaragara kuri konti ya ROAM andi arenga miliyoni 50 z’amafaranga y’u Rwanda nta muntu uzi aho yagiye cyangwa se ngo hagaragazwe ibyo yakoreshejwe.
Ubwo inzego zishinzwe umutekano zamufataga zikamusaka zasanganye uwo muyobozi kashe zigera kuri 14 z’ibigo bitandukanye. Aha ni ho abanyamuryango ba ROAM bahera bemeza neza ko umutungo yawukoreshaga mu nyunzu ze.
Kuri ibyo abanyamuryango bavuga batunguwe no gusanga yarandikaga ko yabahaye amafaranga ariko ingano bakiriye ugasanga itandukanye cyane n’ingano yanditse ko yabahaye.
Mutesi Josiane umunyamuryango wa ROAM umazemo imyaka ibiri, yaragize ati “Naje gutungurwa no kuba yaransinyiye ko yampaye amafaranga ibihumbi 500.000 kandi amafaranga yampaye ari amafaranga y’u Rwanda 90.000, icyo gihe hari mu imurikabikorwa ryabereye ku Murindi. Buri wese yahawe amafaranga y’u Rwanda 50.000 ariko we agiye yandika ko yaduhaye 500.000.”
Onesme Nzasabayezu wabaye umucungamari nyuma akaza kwirukanwa n’umuyobozi, avuga ko hari imishinga itandukanye yabahaye amafaranga nyamara na we ntamenye uko yakoreshejwe. Nzasabayezu yagize ati “Umushinga PASNVA baduhaye amafaranga y’u Rwanda 6.400.000, RHODA iduha amafaranga y’ u Rwanda 7.000.000, umushinga OSEA II wo waduhaye amayero 100.000, PIP amayero 52 200, OXFARM yaduhaye amafaranga y’ u Rwanda 2.310.000, abandi baterankunga ITC baduha amafaranga y’u Rwanda 24.000.000, n’andi mafaranga agera kuri 22.000.000 y’u Rwanda twahawe na RDB ifatanyije na APFH na PPMER.”
Mudenderi Sylvere Umuyobozi mukuru wa ROAM, we ahakana ibyo abo banyamuryango bavuga, ahubwo ngo ni abashaka gusenya ROAM kuko yari imaze kugera ku rwego rwo hejuru.
Mu kiganiro na IGIHE, Mudenderi agira ati “Amafaranga yose twagiye tubona yari afite amasezerano, yose uko yakabaye twagiye tuyakura ku baterankunga. Ubwo rero njye simbona ibyo bavuga ngo nyereje umutungo aho babikura. Imikoreshereze yayo yatangirwaga raporo ku bayaduhaye.”
Mudenderi yongeraho ko hari agatsiko karimo kugenda gakwirakwiza ibihuha icyo bagamije ari ugusenya.
Mudenderi avuga ko yiteguye kuburana n’abatanze ikirego kandi ko ababajwe bikomeye n’abanyamuryango bifata bagakinga ibiro, we akaba asanga ari uguhombya ROAM n’igihugu kuko ubu ku isoko mpuzamahanga ibicuruzwa by’umwimerere nyarwanda biri kubura.
ROAM yatangiye gukora mu mwaka wa 2007, imaze kugira abanyamuryango barenga 100. Amakimbirane yavutse hagati y’abanyamuryango n’umuyobozi mukuru w’uyu muryango byatumye bafungirwa imiryango.



















TANGA IGITEKEREZO