00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Arabarira ku ntoki iminsi yo kubaho kubera uburwayi bw’impyiko bumumazeho umutungo

Yanditswe na

Tukamwibonera Leonard

Kuya 18 August 2015 saa 08:37
Yasuwe :

Nkurikiyinka Celestin ageze aho iminsi ye ypo kubaho ayibarira ku ntoki nyuma yo kugurisha inzu ye ngo yivuze impyiko muri CHUK, none amafaranga akaba yenda kumushirana nta cyo arageraho.

Nkurikiyinka wo mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko, Akagari ka Nyagatovu, umudugudu w’Ubuhoro, atabonye ubufasha, ubuzima buraza kumucika nyuma y’aho aje kwivuza impyiko mu bitaro bya Kigali CHUK, none akaba asigaranye amafaranga yatuma yisuzumisha inshuro 3 gusa.

Mu bitaro bya CHUK arimo kuvurirwamo, anyuzwa mu mashini imufasha gutunganya amaraso izwi nka ‘Hemodialysis’ inshuro ebyiri mu cyumweru, kandi kuyinyuzwamo inshuro imwe hishyurwa amafaranga 120,000 ku muntu ufite Mitiweli.

Aha ni ho akesha ubuzima kuko igihe cyose impyiko ye itari yasimburwa, asibye kunyura mu mashini inshuro n’imwe yahita apfa.

Mu kiganiro na IGIHE, uyu mugabo wavuganaga ijwi ry’umubabaro mwinshi ndetse rimwe na rimwe amarira agashoka, impande y’umugore we umurwaje, yavuze ko ibye ari birebire.

Yavuze ko uburwayi afite abumaranye imyaka icumi. Ngo yabanje kujya afata imiti y’umuvuduko w’amaraso (Hypertension). Mu gihe yari yaratangiye iyi miti, ngo yaje kujya kwa muganga muri Kamena 2014 bamubwira ko impyiko ze zidakora.

Nkurikiyinka yagurishije inzu, ariko asigaranye amafaranga yo kumuvuza igihe kitageze ku byumweru bibiri

Yatangiye kujya kwa Muganga atangirira ku kigo nderabuzima cya Kimironko, akurikizaho i Kibagabaga na ho bamwohereza kwa Muganga i Kanombe.

Nyuma yo kugera i Kanombe ngo yabwiwe ko uburwayi bwe bw’impyiko butakira bitewe n’uko bwari bwarageze ku kigero cyo hejuru, igishoboka kikaba ari kumuhindurira impyiko cyangwa gutanga miliyoni ya buri kwezi yo gukorerwa diyalize (Dialysis).

Ati “Icyo gihe Muganga yambwiye ko uburwayi bw’impyiko bwandenze kandi ko ntabasha gukira usibye gutanga miliyoni ya buri kwezi ngo nyuzwe mu mashini(Amarira ahita ashoka) icyo gihe nahisemo gutaha nsubira mu rugo nandikirwa imiti isanzwe.”

Yakomeje avuga ko nyuma y’umwaka n’amezi atatu yicaye mu rugo ubuzima bwongeye kumera nabi, agurisha inzu yari afite bamuha miliyoni 4, agiye mu bitaro bya Kibagabaga bahita bimwohereza mu bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK.

Avuga ko mu gihe ahamaze yivuza, muri za miliyoni enye (4,000,000) asigaranye ibihumbi 350 gusa, kandi akaba yarabwiwe ko igihe yaba adashoboye kubona amafaranga azahita asezererwa mu bitaro akajya mu rugo.

Ati “Miliyoni enye nari mfite nsigaranye ibihumbi 350 gusa kandi bambwiye ko igihe amafaranga nayamaze nzahita nsezererwa ubwo nkajya mu rugo ngategereza icyo nyagasani azangenera (Amarira ashoka mu maso)…”

Asaba minisiteri y’Ubuzima n’abandi bagira neza bashoboye kumufasha akaba yahindurirwa imyiko. Ni na byo kandi asabira n’abandi bagenzi be bagiye bavanwa mu bitaro kubera amikoro cyane ko ngo hari abo azi bageze mu rugo bagahita bapfa ku bwo kubura ubufasha.

Ati “Icyo MINISANTE cyangwa abafatanyabikorwa bakora, bazajya bafasha umurwayi akavurwa byaba no guhabwa iyo mpyiko akayihabwa agakomeza kubaho no kwita ku muryango we”.

Ibi ntacyo biba bibwiye ibitaro bya CHUK kuko iyo umurwayi abuze amafaranga yo kunyuzwa muri iyi mashini kandi ari yo akesha ubuzima ahita asezererwa, ibi bigatuma hari abagwa mu ngo nk’uko byasobanuwe na Nkurikiyinka.

Ubwisungane mu kwivuza ni bumwe mu buryo bwashyizweho ngo bufashe abadafite ubushobozi buhagije. Ku barwayi b’impyiko bo ku kigero cyo hejuru (Chronique) iyo banyuze mu mashini Mitiweli ibarihira ibihumbi 20 gusa mu gihe inshuro imwe basabwa ibihumbi 120 kandi habaka hari abanyuzwamo inshuro 5 mu cyumweru.

Dr Theophile Dushime ushinzwe ibikorwa by’ubuvuzi muri Minisiteri y’Ubuzima yavuze ko bagiye gukurikirana ikibazo cy’uyu Nkurikiyinka Celestin, ngo kuko ari bwo bakimenye.

Nta cyizere yatanze cy’uko ibiciro byo kunyuzwa muri izi mashini ku barwaye impyiko byagabanuka vuba, bitewe n’uko ngo ubu buvuzi bugitangwa ahantu hatatu mu gihugu gusa kandi n’imashini zitanga ubu buvuzi zikaba zihenze, dore ko imashini 10 gusa zigura miliyari y’amafaranga y’u Rwanda.

Tukamwibonera Leonard
[email protected]
Twitter: @Tukamwibonerale


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages