00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Antoine Mugesera yavuze ko ingengabitekerezo ya Jenoside mu rubyiruko iterwa n’ababyeyi

Yanditswe na Tuyishimire Umutesi Celine
Kuya 29 June 2025 saa 08:38
Yasuwe :

Dr. Antoine Mugesera, uri mu bagize Urubuga Ngishwanama rw’Inararibonye z’u Rwanda, yavuze ko impamvu hari ingengabitekerezo iri kugaragara mu rubyiruko uyu munsi, biterwa n’ababyeyi banze kuganiriza abana babo ngo babasobanurire amateka y’ukuri ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibi yabitangarije mu gikorwa cyo kwibuka Abatutsi baguye mu kigo cy’imfubyi cyo kwa Gisimba, cyabereye kuri ‘Centre Memorial Gisimba’ ku wa 28 Kamena 2025.

Dr. Mugesera yavuze ko iyo bigeze mu gihe cyo kwibuka abana baba bafite ibibazo byinshi ariko ababyeyi bakanga kubasubiza bibwira ko bakiri bato cyangwa bazabyigira ku ishuri, ibituma byorohera abagoreka amateka kubayobya.

Yakomeje avuga ko ababyeyi badakwiye gutinya gusobanurira abana amateka ahubwo bakwiye kumenya ibyo bababwira n’uburyo babibabwiramo batabahahamuhe cyangwa ngo babashyiremo urwango.

Yagize ati "Abana barabaza cyane kandi babifitiye uburenganzira ariko se mubasubiza iki ? Mujye mubwiza abana ukuri ariko mwirinde kubahahamura, mwirinde kubashyiramo urwango kuko abo bana bagomba kuzarubanamo neza bakaruteza imbere."

Umuyobozi Mukuru wa Gisimba Memorial Center, Rutingaga Patrick, yavuze ko mu bana bakurikirana hakirimo abana baturuka mu miryango igifite ibikomere bya Jenoside ariyo mpamvu mubyo bigisha abana harimo amateka n’urukundo.

Yagize ati "Hano hari abana bava mu miryango igifite ibikomere bya Jenoside kuburyo usanga ibyo bikomere bigera no ku bana, rero mu bikorwa bya buri munsi dukora hano habamo kwigisha abo bana, kubahumuriza, no kubigisha urukundo tukabereka ko kuva mu kibi ujya mu cyiza bishoboka."

Kuri Gisimba Memorial Center harokokeye Abatutsi barenga 400 barimo abana bari basanzwe baharererwa, ababyeyi n’abana babo bahahungiye, abakozi bahakoraga n’abandi.

Rutikanga Isaac waharokoye yavuze ko iyo bitaba kubwa nyir’icyo kigo Gisimba Damas, nabo baba barapfuye.

Yagize ati "Gisimba ni intwari cyane kuko hari abantu bahungiye hano dufite amazina azwi duhigwa bukware, ariko Gisimba ariyemeza araduhisha aratugaburira aduha amazi kugeza atugejeje ku Nkotanyi."

Muri iki gikorwa cyo kwibuka ku kigo cyahoze ari icy’imfubyi hibukwa Abatutsi icyenda baguye kuri iki kigo n’impinja icumi zahaguye muri icyo gihe zizize kubura ibikoresho byo kuzitaho bihagije.

Ubu iki kigo gisigaye gikurikirana abana bava mu miryango ifite ibibazo nk’amakimbirane, ihohoterwa n’ibindi, aho kugeza ubu gikurikirana abana barenga 200 bafashwa ku bijyanye n’ubuzima bwo mutwe ndetse no kongera gusubizwamo icyizere.

Antoine Mugesera yasabye ababyeyi kwigisha abana amateka kuko aribyo bizabarinda gushukwa n'abagoreka amateka
Muri iki gikorwa hashwizwe indabo ku rwibutso ruri kuri Centre Memorial Gisimba
Kayiranga Isaac yavuze ko iyo bitaba kubwa Gisimba Damas abantu baba baraguye Centre Memorial Gisimba ari benshi
Umuyobozi Mukuru wa Centre Memorial Gisimba Patrick Rutikanga, yavuze ko abana bakurikirana uyu munsi babigisha amateka no kugira urukundo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages