00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Antoine Cardinal Kambanda yagiye i Vatican

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 April 2025 saa 10:49
Yasuwe :

Umushumba wa Arikidiyosezi ya Kigali, akaba na Perezida w’Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda, Antoine Cardinal Kambanda yagiye i Vatican kwifatanya n’abandi ba-cardinal mu gutegura umuhango wo gushyingura Papa Francis.

Aba-caridinal ba Kiliziya Gatolika bahamagawe ngo bajye i Vatican ku wa 22 Mata 2025, kugira ngo bategure umuhango w’ishyingurwa rya Papa Francis witabye Imana ku wa 21 Mata.

Antoine Cardinal Kambanda yavuye mu Rwanda ku mugoroba wo ku wa 22 Mata 2025. Ni mu gihe aba-Cardinal bategerejwe i Vatican mu myiteguro yo gushyingura Papa Francis barenga 135.

Papa azashyingurwa ku wa 26 Mata 2025. Abakuru b’ibihugu bitandukanye na za Guverinoma barimo Keir Starmer, Donald Trump, Igikomangoma William na Perezida Luiz Inácio Lula da Silva wa Brésil bamaze kwemeza ko bazitabira umuhango wo gushyingura Papa Francis.

Bitandukanye n’abandi, Papa Francis azashyingurwa muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Mary Major, aho kuba muri Bazilika yitiriwe Mutagatifu Petero.

Antoine Cardinal Kambanda yagiye i Vatican gufatanya n'abandi gutegura ishyingurwa rya Papa Francis

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .