Anne Heyman Umunyamerikakazi washinze ikigo cy’Agahozo Shalom uherutse kwitaba Imana arashyingurwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 03 Gashyantare 2014, mu irimbi rya B’nai Jeshurun riherereye muri Leta ya New York ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mugore w’imyaka 52 yitabuye Imana kuwa Gatanu tariki ya 31 Mutarama 2013, azize impanuka y’ifarasi ubwo yari mu marushanwa i Palm Beach International Equestrian Center i Frolida ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Urupfu rwa Anne Heyman rwaje ari incamugongo ku Banyarwanda, ariko by’umwihariko ku barerewe n’abarererwa mu kigo cy’Agahozo Shalom Youth Village giherereye mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana Intara y’i Burasirazuba.
Nyuma yo kumenya inkuru y’incamugongo y’urupfu rwe biravugwa bamwe mu baharererwa bahuye n’ihungabana, dore ko bamufataga nk’umubyeyi wabo cyane ko benshi muri bo babuze ababyeyi babo mu gihe cya Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Nyuma y’urupfu
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Habumuremyi Pierre Damien yagaragaje ko ababajwe n’urupfu rwa Anne Heyman washinze Agahozo Village, akaba azagumya kwibukwa ku bw’urukundo rwe ubufasha ku mfubyi ndetse no gufasha abakene.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga, Jean Philbert Nsengimana aho yagize ati “Umurage udusigiye uzahoraho iteka, mu bitekerezo byacu harimo umuryango wanyu, kandi n’amajana y’urubyiruko rwo mu Agahozo Shalom rubuze umubyeyi warwo.”
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo we yagize ati “Ni agahinda gakomeye ku bw’urupfu rwa Anne Heyman. Ndabizi ko ari mu bakobwa benshi bafashije b’Abanyarwanda yakoreye ibikomeye.
Afatanyije n’umugabo we Seth Merrin nyuma yo kumenya amateka u Rwanda rwanyuze mo arimo na Jenoside Yakorewe Abatunsi muri Mata 1994, bahise bagira igitekerezo cyo gufasha abana b’imfubyi, maze mu mwaka wa 2005 bagira igitekerezo cyo gushinga iki kigo bakaba baratangije akayabo ka miliyoni 12 z’amadorali y’Amerika.
Nyuma y’urupfu rwe ariko umugabo we Anne Heyman yatangaje ko bazakomeza gufasha iki kigo, kugirango ibikorwa byatangijwe na Anne bitazasubira inyuma.
Tariki ya 21 Nzeli 2010 ubwo Jeannette Kagame yasuraba iri shuri yari yasabye abaharererwa gukomeza kwigirira icyizere cy’ejo hazaza abibutsa kandi ko uburere bwiza bucisha impfura mu mwijima ko bagomba kubusigasira, yanabasabye kandi ko agahinda bagize bazakabyaza mo imbaraga zizabageza ku musaruro.
Tariki ya 10 Mutarama 2013 ubwo Perezida Kagame yitabiraga umuhango wo guha impamyabumenyi abanyeshuri 118 baharangije, yabasabye kudapfusha ubusa ubumenyi bahawe kuko ari itangiriro ryo kubakiraho ubuzima bwabo bw’ejo heza hazaza.
Nyakwigendera Anne Heyman muri uwo muhango we yavuze ko nta ko bisa gukorana n’u Rwanda, kuko abana bareze bahawe uburere n’indangagaciro.
Ubuzima bwo mu Gahozo
Mu mwaka wa 2008, nibwo iri shuri ryatangiye rikaba ryakira abana 125 buri mwaka aho rifite abanyeshuri 500. Aba banyeshuri biga imyaka ine, umwaka umwe bawuhabwamo amasomo yo kubasubizamo icyizere (counseling), itatu isigaye bakayigamo icyiciro cya kabiri cy’amashuri yisumbuye. Riherereye mu karere ka Rwamagana, Umurenge wa Rubona.
Abana bose baza kuharererwa ni abana batishoboye ndetse abenshi muri bo bakaba ari abana b’imfubyi batari bafite amikoro yo gukomeza amashuri yabo neza ndetse bakaba nta n’icyizere bari bafite cy’ejo hazaza. Abo bana Kandi baba mu muryango aho buri muryango ugizwe n’ababa 15 bakaba bafite muri buri muryango umubyeyi ubitaho mu buzima bwa buri munsi ariwe Mama wabo ndetse na Mukuru wabo ubafasha mu gukemura ibibazo bahura nabyo akanabagira inama.
Agahozo Shalom Youth Village yatangiye kwakira abanyeshuri mu mwaka w’2008, iherereye ku nkengero z’icyiyaga cya Mugesera, abana bahaba bose umwihariko wabo mu bijyanye n’uburere ni uko badahanwa iyo bakoze amakosa ahubwo baraganirizwa kandi bagakosoka.
Perezida Kagame arasaba abarangije muri Agahozo kubakira ku bumenyi bahawe



















TANGA IGITEKEREZO