00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Anastase Murekezi yasimbuye Dr Habumuremyi ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe

Yanditswe na

Erick Shaba

Kuya 23 July 2014 saa 01:56
Yasuwe :

Anastase Murekezi wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, asimbuye kuri uwo mwanya Dr Pierre Damien Habumuremyi.
Nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Perezida wa Repubulika ribigaragaza, ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga ryo kuwa 04 Kamena 2003, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, Perezida Kagame yagize Murekezi Anastase Minisitiri w’Intebe.
Nyuma yo guhabwa umwanya mushya, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi kuri (…)

Anastase Murekezi wari Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo yagizwe Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, asimbuye kuri uwo mwanya Dr Pierre Damien Habumuremyi.

Nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara n’Ibiro bya Perezida wa Repubulika ribigaragaza, ashingiye ku bubasha ahabwa n’Itegeko Nshinga ryo kuwa 04 Kamena 2003, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116, Perezida Kagame yagize Murekezi Anastase Minisitiri w’Intebe.

Minisitiri w'Intebe Anastase Murekezi

Nyuma yo guhabwa umwanya mushya, Minisitiri w’Intebe Anastase Murekezi kuri twitter yashimiye Perezida Paul Kagame icyizere amugiriye, avuga ko ari umwanya mwiza ahawe wo gukomeza gukorera igihugu.

Ati "Ni umwanya wo gukomeza gukorera hamwe nk’Abanyarwanda [...] sinabona uko nshima Nyakubahwa Paul Kagame Perezida wa Repubulika kungira Minisitiri w’Intebe ".

Murekezi yagize icyo avuga ku mwanya mushya ahawe

Nyuma y’akanya gato aya makuru amenyekanye, Dr Pierre Damien Habumuremyi yanditse kuri twitter ashimira icyizere Perezida wa Repubulika n’Umuryango RPF bamugiriye ubwo yahabwaga umwanya wa Minisitiri w’Intebe, ashimira kandi abamufashije kugera ku nshingano ze.

Pierre Damien Habumuremyi yavukiye i Ruhondo mu Karere ka Musanze tariki ya 20 Gashyantare 1961. Yize mu bihugu bitandukanye harimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa na Burkina Faso. Afite impamyabumenyi y’ikirenga (Ph.D) yakuye muri Kaminuza ya Ouagadougou, nyuma y’ubushakashatsi yakoze hagati y’imyaka ya 2006 na 2011.

Dr Pierre Damien Habumuremyi yagizwe Minisitiri w’Intebe tariki ya 7 Ukwakira 2011 asimbuye Bernard Makuza wari umaze igihe kitari gito kuri uwo mwanya.

Ikurwaho rya Dr Pierre Damien Habumuremyi n’ ishyirwaho rya Anastase Murekezi ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe bisobanuye ko kuri ubu nta guverinoma (abaminisitiri) u Rwanda rufite kuko ingingo ya 117 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’ u Rwanda ivuga ko iyo Minisitiri w’Intebe ashyizweho, ahita ashyiraho abagize guverinoma nshya.

Rigira riti "[...] Abandi bagize Guverinoma bashyirwaho bitarenze iminsi cumi n’itanu (15) nyuma y’ishyirwaho rya Minisitiri w’Intebe".

Naho mu ngingo ya 124 Itegeko Nshinga rikavuga ko muri icyo gihe Guverinoma ikora gusa imirimo ya buri munsi kugeza igihe hashyiriweho indi Guverinoma.

Anastase Murekezi abaye Minisitiri w’Intebe wa gatanu (mu myaka 20 ishize) nyuma ya Dr Pierre Damien Habumuremyi, Bernard Makuza, Pierre Celestin Rwigema na Faustin Twagiramungu.

Anastase Murekezi ni muntu ki?

Anastase Murekezi yavutse tariki ya 15 Kamena 1952, afite umugore n’abana babiri.

Minisitiri w’Intebe Murekezi ni injeniyeri mu by’ubuhinzi (Ingenieur Agronome), akaba yarize muri Kaminuza ya Louvain-LalNeuve mu Bubiligi, afite inararibonye akanaba impuguke mu iterambere ry’ubukungu n’ubuzima rusange bw’abaturage.

Anastase Murekezi avuga indimi eshatu: Ikinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza.

Imirimo yakoze:

 Kuva mu 1984 kugera 2000: Yakoze imirimo itandukanye muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi. Muri yo harimo kuba; Umuyobozi Mukuru ushinzwe umusaruro mu buhinzi, Umugenzuzi w’imishinga y’ubuhinzi, Umuyobozi w’umushinga w’icungwa ry’ibiribwa uhuriweho na USAID na MINAGRI, ...

 Kuva mu 1999 kugera 2001: Yabaye umujyanama muri FAO ku buhinzi n’iterambere ry’icyaro.

 Kuva muri Gicurasi 2001 kugera Ukwakira 2004: Yakoreye USAID nk’umujyanama w’imishinga y’uyu muryango.

 Kuva mu Kwakira 2004 kugera Kamena 2005: Umunyamabanga wa Leta ushinzwe inganda n’iterambere ry’ishoramari.

 Kuva muri Kamena 2005 kugera Werurwe 2008: Yabaye Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi.

 Kuva muri Werurwe 2008 kugera mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 23 Nyakanga 2014: Yabaye Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo.

Umuhango wo kurahiza Anastase Murekezi ku mirimo mishya yahawe izabera mu Nteko Ishinga Amategeko ejo kuwa Kane tariki ya 24 Nyakanga 2014 saa tanu, hanyuma guverinoma nshya azashyiraho ikazarahira saa sita zuzuye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages