00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yemereye OpenAI kwigisha AI ikoresheje inyandiko idafiteho uburenganzira

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 6 September 2026 saa 03:33
Yasuwe :

Hashize igihe The New York Times na OpenAI bihanganiye mu rubanza rwerekeye amategeko arengera ibihangano by’abandi.

By’umwihariko, iki kinyamakuru cyareze iki kigo ko cyakoresheje inyandiko zacyo nta ruhushya, mu bikorwa byacyo byo kwigisha ikoranabuhanga rya AI nka ChatGPT.

Leta ya Amerika yinjiye muri uru rubanza itanga inyandiko ya paji 20 irengera OpenAI.

Yavuze ko kubangamira iterambere ry’iri koranabuhanga kubera impungenge z’uburenganzira ku bihangano runaka byahungabanya ubwiyongere bw’ubukungu bwa Amerika n’ubushobozi bwayo ku rwego rw’Isi.

Leta ya Amerika yatangaje ko kuba OpenAI yarakoresha inyandiko za The New York Times zamaze gutangazwa kuri murandasi bidakwiye kuba ikibazo kandi bikwiye kwemerwa n’amategeko.

Ibyemewe n’amategeko muri uru rwego, ni irengayobora ryemerera ikoreshwa ry’ibihangano bifite uburenganzira bwa nyira byo gusa mu gihe umusaruro ari ikintu gishya kandi gifite umwimerere wacyo wihariye.

Amerika yagereranyije ibi bikorwa byo gutoza AI, nk’umuntu usoma igitabo kugira ngo yige kwandika.

Mu bihe byashize, ikigo cya Anthropic cyategetswe kwishyura impozamarira ingana na miliyari 1,5$ kubera gukoresha ibitabo n’izindi nyandiko byakuwe ku mbuga zitemewe mu gutoza ikoranabuhanga ryacyo rya AI.

Gusa ariko urukiko rwanzuye ko kwigisha ikoranabuhanga rya AI ubwabyo byari byemewe n’amategeko.

Iyi nyandiko ya leta ni igice kimwe gusa mu bigize urubanza, si umwanzuro w’urukiko. Uruhande rwayo ruvuze byinshi ku mpaka zerekeye gukoresha ibihangano by’abandi mu buryo byemewe n’amategeko.

Amerika yemereye OpenAI kwigisha AI ikoresheje inyandiko idafiteho uburenganzira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages