00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amatsiko y’ingagi n’inzozi zo gushora mu Rwanda: Icyatumye Josh Doctson wakinnye muri NFL yimukira i Kigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 March 2025 saa 07:54
Yasuwe :

Josh Doctson ni umwe mu bakinnyi b’ibyamamare bakinnye muri Shampiyona ya NFL muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ndetse biramukundira ariko nyuma mu 2021 asezera kuri uwo mukino kubera imvune z’akarande zakomeje kumwibasira.

Nyuma yo gusoza akazi ke ko gukina, Josh Doctson, yiyemeje kuva burundu muri Amerika, yimurira umuryango we wose mu Rwanda, ahantu yakunze kugaragaza ko ari ah’inzozi ze.

Nk’umukinnyi w’icyamamare ndetse wari ufite ubushobozi bwagombaga kumubesha aho ari ho hose ku Isi, yiyemeje kubakira ubuzima bwe bushya mu Rwanda, nk’ahantu heza yabonaga umutekano, ikirere cyiza mbese hari icyizere cy’ubuzima.

Uyu mugabo agaragaza ko atigeze yicuza kuba yaraje mu Rwanda, icyo yicuza ahubwo ari ukuba ataraje kare, kuko hari icyizere cy’ubuzima kurusha uko yatekerezaga.

Mu kiganiro The Long Form, uyu mugabo yagize ati “Nageze mu Rwanda ari na bwo bwa mbere nari ngeze muri Afurika mu 2018. Icyo gihe nari ndi kumwe n’umukunzi wanjye. Naje muri Afurika ngomba guhita nduhukira i Kigali.”

Uyu Munyamerika ufite inkomoko muri Afurika, ubu afite imyaka 32, yakinnye muri NFL imyaka itanu, aho agaragaza ko nubwo yari umukinnyi wabigize umwuga, yakuze akunda gutembera, ibintu yakoraga mu gihe abonye umwanya, nk’igihe ingengabihe y’imikino ya NFL yabaga irangiye, agahura n’abantu batandukanye, mbese akagira amahirwe yo kumenya undi muco wo hanze ya Amerika.

Josh Doctson yabaye muri NFL kuva mu 2016, yakiniye amakipe nka Washington Redskins, Minnesota Vikings, na New York Jets. Yakunze gusura ibice bitandukanye bya Afurika n’Ibirwa bya Caraïbes ashaka kumenya uko bagenzi be b’abirabura babaho.

Ati “Bwa mbere mva muri Amerika ngasiga ababyeyi bwari uburyo bwo kuba njye wa nyawe. Nkaba wa muntu ushaka kumenya undi muco w’ahandi, aho kuba umukinnyi, nkishimira ahantu nageze [...]. Nyuma nkabona ko ari abantu banjye, inzira yanjye yo kubaho.”

Josh Doctson agaragaza ko nubwo ari Umunyafurika, atagize amahirwe yo kuba cyane kuri uyu mugabane.
Nk’umuntu wari ushishikajwe no kumenya Afurika nk’inkomoko ye, bwa mbere bagiye kuza kuri uyu mugabane mugenzi we yamubwiye ko feri ya mbere yagombaga kuba muri Uganda.

Impamvu Josh Doctson yari abwiwe Uganda ni uko ngo yari yabwiwe ko haba ingagi, yagombaga kujya gusura imbonankubone, na we yikorera ubushakashatsi bwose, abona ko ari ahantu yagombaga kujya gusura, abyumvisha umugore we utari warigeze agera muri Afurika na rimwe.

Josh Doctson wari wishimiye kujya kureba ahandi hantu hatari muri Amerika, yegereye umugore we amubwira iby’urwo rugendo undi aramwemerera.

Ati “Ambajije aho tujya mubwira ko ari muri Uganda. Mubwira ko inshuti yanjye yambwiye ko twasura ingagi, mwereka ko twahagirira ibihe byiza, na we arabyumva 100%. Nta n’impungenge na nke yigeze agira, ahubwo icy’ingenzi kuri we cyari ibijyanye n’uburyo bwo kutugezayo. Urumva ingendo njye sinari narigeze ngenda mu ndege n’amasaha atandatu ariko byari amasaha arenga 26 bijyanye n’ibihugu twanyuragamo.”

Icyakora nubwo bari bemeranyije kujya i Kampala ntabwo byakunze, Josh Doctson yakomeje gukora ubushakashatsi cyane cyane ku ngagi, muri ubwo bushakashatsi u Rwanda rugakomeza kuza imbere.

Ati “Ni bwo navuze nti ‘iri zina si ubwa mbere ndyumvishe’ ntabwo ari ubwa mbere numvishe iki gihugu, mpita njya kugishakisha nkoresheje ikarita. Ndavuga nti ‘uru ni u Rwanda ruri munsi ya Uganda’. Imyumvire yacu kuri Afurika iyo turi muri Amerika bisa nk’aho u Rwanda rutabaho.”

Ibyishimo byo kumenya u Rwanda

Josh Doctson akimara kubona u Rwanda, ibintu byose byahise bihinduka cyane cyane ku ngagi. Uburyo yakoreshaga ashakisha buri kimwe cyose bwamuhaga cyari u Rwanda.

Yabwiye nyina ko agiye kuza mu Rwanda undi na we aho kuhamushishikariza, bijyanye n’uko na we atari ahazi amuca intege, amwereka ko urwo rugendo rushobora kuba iherezo ry’ubuzima bwe, ariko undi agaragaza ko uko byagenda kose agomba kujya kwirebera ukuri.

Kuza mu Rwanda ni ibintu byari bitangaje nk’umuntu utarabaye muri Afurika na cyane ko nyirakuru ari we byibuze waherukagayo aba muri Libya muri za 1960, ariko yiyemeza kureba umugabane akomokamo.

Ati “Indege yarahageze. Amasaha 26, urugendo rurerure nagiye mu buzima bwanjye. Nari narambiwe ariko numva nishimye mfite amatsiko. Ahantu hererana, amatara yari azengurutse impande n’impande. Umwuka mwiza bene wacu b’abirabura nta bera ubona. Mbese ukabona ko ari byiza cyane. Nabwiye umukunzi wanjye nti ’twahageze’, ako kanya twiyumvise ko tugeze iwacu.”

Josh Doctson agaragaza ko yiyumvisemo Afurika nko mu mu rugo, yumva ko ahamije intego kugera aho yahoze yifuza kujya, aho yarwaniye kugera. Icyo gihe yahamaze iminsi 14.

Amateka y’u Rwanda yamukoze ku mutima

Yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Pariki ya Akagera, asura Hôtel des Mille Collines yize mu mashuri akiri muto nka Hotel Rwanda, asura Pariki y’Ibirunga n’ahandi hatandukanye.

Ati “Nubwo nageze mu bihugu nka Jamaica ngasobanurirwa amateka akomeye anababaje yabaye muri ibyo birwa bya Caraïbes, nkigera mu Rwibutso rwa Jenoside ni bwo bwa mbere nari ngize amarangamutima, bikankora ku mutima cyane. Numvise ngize amarangamutima yuzuye umujinya. Njye n’umugore wanjye twakozweho cyane.”

Josh Doctson agaragaza ko nubwo yababaye yakomeje kugira umutima akomeye kugira ngo akomeze kumenya amateka yahoze yumva, yumve ubuhamya bw’ibyabaye, kugira ngo amenye ukuri aho kugendera mu kigare.

Ari mu Rwanda kandi yasuye ingagi, akagaragaza uburyo byamutunguye, kuba igihugu gifite ayo mateka ababaje, ariko kimaze no kwiyubaka ku buryo gifite ahantu nyaburanga abantu baruhukira, akavuga ko ari inararibonye yari agize bwa mbere mu mateka ye.

Ati “Urugendo rwarasojwe nsubira muri NFL, kuko buri mwaka twabaga dufite ahantu ho gusura, nyuma yo gusura u Rwanda mu 2018, nabwiye umugore wanjye ko nta handi ho kujya. Buri mwaka twazaga mu Rwanda. Nko mu 2020 twagiye muri Tanzania ariko aho twajyaga hose twanyuraga mu Rwanda.”

Josh Doctson wahagaritse burundu gukina muri NFL mu 2021 afite imyaka 29 yagombaga kuba aho ari ho hose kuko yari afite buri kimwe cyose cyahamubesha ariko yiyemeza kuza mu Rwanda, “hamwe udahora ucengacengana na polisi.”

Uyu mugabo wakuriye mu Mujyi wa Montgomery wo muri Leta ya Alabama nyuma akaza kwimukira muri Texas yari afite ababyeyi batandukanye, yakuriye mu buzima budahambaye bumwe leta yunganira kubona icyo kurya, yari umwana ufite intego zo kuzabaho neza ndetse abigizemo uruhare.

Icyakora byageze aho agera ku nzozi hamwe ku myaka 22 yagombaga gukoza intoki kuri milioni 8$, nubwo bitamuhiriye ngo akine igihe kirekire. Yatangiye gushora imari mu bintu bitandukanye, na cyane ko agaragaza ko 80% by’abavuye muri NFL bakena mu myaka nk’itatu, na we agakora cyane kugira ngo ibyo bitazamubaho.

Inzozi zo gushora imari mu Rwanda

Josh Doctson muri Gicurasi 2025 ateganya gutangiza restaurent yibanda ku bikomoka ku bimera izaba iherereye ku Kacyiru mu Mujyi wa Kigali. Izaba ari restaurant iri mu za mbere zigezweho zitibanda ku bikomoka ku matungo, ariko ifite ubushobozi bwo gukoresha ibimera umuntu akaba yategura indyo ushobora gukeka ko ari ifi, inkoko n’ibindi.

Abajijwe impamvu yumva yashora mu gihugu kiri gutera imbere, ndetse agashora mu bijyanye no kugaburira abantu, imirimo kenshi ihira bake, Josh Doctson agaragaza ko bijyanye n’uko afite intumbero nta kabuza azagera ku cyo yiyemeje, kuko ari umuntu wizerera mu guhatana akagera ku ntsinzi.

Abajijwe icyo azasobanurira abana be ku cyatumye aza gutura mu Rwanda aho kuba muri Amerika cyangwa ibindi bihugu bikize, yavuze ko azababwira ko mu Rwanda yahasanze umutekano ndetse n’ibindi byinshi byoroshya ubuzima kuruta uko byari bimeze muri Amerika, bijyanye n’uko muri Amerika isaha n’isaha umuntu aba yakurasa, agashyira iherezo ku nzozi zawe.

Ati “Mama wanyu nanjye ntabwo twagombaga kubashyira mu ishuri aho ari ho hose [muri Amerika], kubera impungenge z’umutekano wanyu twari dufite.”

Yavuze ko kuba umwirabura muri Amerika bitoroha kugira ngo ubone amahirwe mashya, akagaragaza ko ari yo mpamvu bahisemo kuva aho hantu kugira ngo bazahe abana babo icyizere cy’ubuzima n’amahirwe yo gukora ibintu bikomeye.

Yashimangiye ko batigeze bifuza ko abana babo bacikiriza ubuzima bwabo hagati ku bw’amaherere yo kutita ku kamaro k’ubuzima byakorwa n’uwo ari we wese muri Amerika washyira akadomo ku buzima bwabo imburagihe.

Ati “Indi mpamvu ya kabiri ni uko nkurikije uko nabayeho n’uko nabibonye nk’Umunyamerika ukomoka muri Afurika, sinigeze mbona igisobanuro cy’ubuzima muri Amerika habe na rimwe. Nabonaga nta gisobanururo cy’uko muzabaho mu buzima bw’ejo hazaza mu buryo bw’ubushobozi.”

Josh Doctson agaragaza kandi ko impamvu yatumye aza kubakira ubuzima mu Rwanda ari uko yabonaga nta buryo abana be bagera ku nzozi zabo nk’uko yabikoze ndetse bakagira ubuzima bwiza burenze ubw’umubyeyi wabo, akagaragaza ko icyo cyemezo cyo kuza mu Rwanda cyari ukubaha ubwo buzima bwiza, ndetse ari icyemezo bafashe


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .