00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika igiye kohereza ingabo nyinshi ku mupaka uyihuza na Mexique

Yanditswe na Utuje Cedric
Kuya 23 January 2025 saa 04:21
Yasuwe :

Perezidansi ya Amerika, White House yatangaje ko Perezida Donald Trump yasinye iteka ritegeka kohereza abasirikare 1500 ku mupaka uhuza Amerika na Mexique, biyongera ku barenga 2200 bahasanzwe.

Perezida Trump akimara kurahira yahise atangaza ibihe bidasanzwe ku gice gihana imbibi n’igihugu cya Mexique, hagamijwe gukumira abimukira binjira mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri White House, Karoline Leavitt, kuri uyu wa 22 Mutarama 2025, yatangaje ko “Trump yasinye iteka ryongera abasirikare 1500 ku mupaka w’amajyepfo.”

Ku mupaka w’amajyepfo hasanzwe abashinzwe umutekano 2.200 bafite icyicaro mu mujyi wa El Paso uherereye muri Leta ya Texas, harimo n’umutwe w’inkeragutabara ndetse n’abakozi barinda umupaka na za gasutamo.

CNN yatangaje ko ingabo zigiye koherezwa muri ako gace zizafasha mu bijyanye no gucunga ibikoresho ndetse no gufasha abakora mu biro cyane cyane mu gushyira muri mudasobwa amakuru y’abinjira n’abasohoka no kugenzura uko bakora muri rusange.

Minisitiri w’Ingabo w’Agateganyo wa Amerika, Robert Salesses, yatangaje ko urwego ayoboye ruzohereza kajugujugu zirimo abakozi n’abasesenguzi mu butasi kugira ngo batange ubufasha mu gutahura no kugenzura abimukira.

Robert Salesses yabwiye itangazamakuru ko bazakoresha indege za gisirikare zigatwara abimukira batagira ibyangombwa barenga 5000 bari muri San Diego, California na Texas.

Ku butegetsi bwa Joe Biden ni bwo muri Amerika hinjiye abimukira batagira ibyangombwa benshi, barimo miliyoni 2,8 binjiye mu 2023.

Amerika igiye kongera umubare w'ingabo ziri ku mupaka wa Mexique

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .