Umuyobozi Mukuru wa Coca-Cola, James Quincey, yatangaje ko hagiye gushyirwaho impinduka zirimo no gukoresha amacupa ya pulasitike bitewe n’impinduka ziherutse kubaho ubwo Trump yazamuraga umusoro w’ibicuruzwa birimo n’ibyuma biva mu mahanga akawushyira kuri 25%.
Yavuze ko bitewe n’uko Coca-Cola yashyiraga ibinyobwa byayo byinshi mu macupa ya Aluminium kandi ava mu mahanga, akaba na yo ari mu bizazamura ibiciro, ari yo mpamvu bagiye kwibanda ku gukoresha amacupa ya pulasitike atabasaba kuyakura mu mahanga.
Mu Ukwakira 2024 Coca-Cola yari yavuze ko bitarenze mu 2030, hejuru ya 50% by’ibyo ipfunyikamo bizajya biba byakuwe mu bikoresho byakoreshejwe mbere hagamijwe kurengera ibidukikije.
Icyakoze uwo muhigo wongeye kuvugururwa bijyanye n’izo mbogamizi z’imisoro, bishyirwa mu 2035 ndetse Coca-Cola ikagaragaza ko aho kuba 50% by’ibyo ipfunyikamo, imibare izagabanyuka ikagera byibuze kuri 35%.
Quincey ati “Niba amacupa ya Aluminium ahenze cyane, dushobora kwibanda cyane ku gukoresha amacupa ya pulasitike”.
Amacupa ya Aluminium ni yo yoroha kuyatunganya akaba yakongera gukoreshwa hagamijwe kubungabunga ibidukikije.
Imibare igaragaza ko kimwe cya kabiri cya Aluminium ikoresha mu mirimo itandukanye itumizwa mu mahanga bivuze ko kongera imisoro bizatuma ihenda.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!