00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi Sebudandi Venetia yitabye Imana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 November 2023 saa 01:51
Yasuwe :

Ambasaderi Sebudandi Venetia wahagarariye u Rwanda mu bihugu birimo u Buyapani na Suède, yitabye Imana kuri uyu wa Mbere aguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal mu Mujyi wa Kigali.

Amb. Sebudandi wavutse mu 1954, yigeze guhagararira u Rwanda mu Buyapani kuva muri Werurwe 2015 kugeza ubwo yasezererwaga muri Kanama 2021.

Mu bihugu yahagarariye harimo n’ibyo mu Majyaruguru y’u Burayi. Mu 2011 ni bwo yashyikirije umwami wa Suède, Carl XVI Gustav, impapuro zimwemerera ubwo burenganzira.

Mbere y’uko ahabwa izi nshingano, Amb. Sebudandi yabaye intumwa y’u Rwanda mu Muryango w’Abibumnbye, mu Muryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi n’indi Miryango Mpuzamahanga, i Genève.

Ni umwe mu bagore b’Umwami w’u Bugande, Kabaka Ronald Mutebi bafitanye umwana w’umuhungu witwa Jjunju Kimera.

Ambasaderi Venetia Sebudandi yitabye Imana azize uburwayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages