00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi wa USA yateye Igiti cy’Icyizere mu Mudugudu wa AVEGA Agahozo (Amafoto)

Yanditswe na

Ange de la Victoire Dusabemungu

Kuya 25 April 2015 saa 06:16
Yasuwe :

Mu gikorwa cy’umuganda ngaruka kwezi, Ambasaderi wa Leta zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Erica J. Barks-Ruggles yateye igiti cy’Icyizere mu mudugudu wa AVEGA Agahozo utuwe n’abapfakazi ba Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Umudugudu wa AVEGA Agahozo uherereye mu Mudugudu w’Imena mu Murenge wa Kimironko ukaba utuwe n’ingo z’abacitse ku icumu zigera ku 196.

Umuyobozi w’umudugudu w’Imena avuga ko muri rusange umudugudu w’Imena wose utuwe n’ingo 350 zigizwe n’abapfakazi, imfubyi za Jenoside n’abandi baturage muri rusange.

Abakozi b’Ambasade ya USA bari kumwe n’Ambasaderi bakaba bazengurutse ingo ziri muri uwo mudugudu batera “Igiti cy’icyizere” uko gikura akaba ari n’ako ubufatanye bw’Ambasade n’abatuye uwo mudugudu buzagenda burushaho kwiyongera nk’uko byatangajwe n’ambasaderi.

Aha yafatanyaga n'umubyeyi utuye mu mudugudu wa AVEGA gutera igiti

Ingemwe zatewe ni iz’imbuto ziribwa zirimo Avoka, amapapayi, amacunga, ibinyomoro n’izindi.

Iki gikorwa kiri muri gahunda z’Ambasade zijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Umuhoza Diane w’imyaka 20 avuga ko igiti Ambasaderi yateye mu rugo iwabo gifite igisobanuro kandi gitanga Icyizere cy’Ejo hazaza heza.

Umuhoza yagize ati “Ndishimye cyane, kuba Ambasaderi ateye igiti iwacu aduhesheje ishema bityo nkaba mbona n’imbuto zizeraho hari icyo zizatumarira mu buzima bwacu busanzwe bwa buri munsi.”

Avuga ko impamvu abona koko ari igiti cy’icyizere ari uko mu Rwanda mu 1994 habaye Jenoside yakorewe abatutsi bityo kuba cyatewe mu mudugudu w’abapfakazi kikaba kibashyiramo icyizere cy’ejo hazaza heza ndetse bakanumva ko batagomba guheranwa n’agahinda ahubwo bagomba kwiyubaka.

Ambasaderi Erica J. Barks-Ruggles akaba yabijeje ubufatanye buhoraho ndetse no mu biganiro yagiranye n’abahagarariye AVEGA mu murenge wa Kimironko bakaba hari ibikorwa by’iterambere bemeranyijwe bigiye gutangira mu minsi ya vuba.

Ambasaderi yemeye no gupfukama atera igiti cy'Icyizere

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages