Cabdullahi Sheikh Maxamed, uhagarariye Somalia mu Rwanda yatangaje ko yemera Perezida Kagame kurusha uko yemera Perezida w’igihugu cye.
Nk’uko yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Great Lakes Voice, Ambasaderi Cabdullahi ukunda kugaruka kuri Perezida Kagame cyane kurusha uko avuga ku gihugu cye n’umukuru wacyo, yagaragaje uburyo amwemera agira ati “Iyo Perezida Kagame ajya kuba Perezida wa Somalia”.
Ambasaderi Cabdullahi avuga ko Perezida Kagame ari intangarugero muri Afurika, yongeraho ko u Rwanda ari inshuti ikomeye ya Somalia.
Cabdullahi avuga ko Abanya-Somalia baba mu Rwanda babanye neza n’Abanyarwanda kandi bafite amahoro.
Cabdullahi yishimira iterambere ry’ibikorwa remezo mu Rwanda, avuga ko imikoranire hagati y’ibihugu byombi imeze neza. Yagaragaje ko ibihumbi by’ibikomoka kuri peteroli biva muri Somalia buri cyumweru biza gucururizwa mu Rwanda bizanywe n’abacuruzi b’Abanya- Somalia.



















TANGA IGITEKEREZO