00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi w’u Butaliyani yagendereye Polisi y’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 January 2017 saa 11:45
Yasuwe :

Uhagarariye u Butaliyani mu Rwanda, ufite icyicaro muri Uganda, Ambasaderi Domenico Fornara, kuwa 24 Mutarama, yasuye Polisi y’u Rwanda ku cyicaro cyayo gikuru ku Kacyiru, agirana ibiganiro n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Emmanuel K. Gasana.

Ambasaderi Domenico mu ruzinduko rwe, yari aherekejwe n’usanzwe ahagarariye u Rwanda muri Uganda Ambasaderi Frank Mugambage.

Ubwo yaganiraga n’itangazamakuru nyuma y’ibiganiro bye n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda, yavuze ko umubano mwiza usanzwe uri hagati y’u Rwanda n’u Butaliyani ugaragarira mu bikorwa bitandukanye birimo n’umutekano uzakomeza gutera imbere.

Yagize ati ” Biba ari ibyishimo kuri jyewe iyo ndi i Kigali. Ni byiza cyane kuba naroherejwe guhagararira igihugu cyanjye mu gihugu cyiza nk’iki. Nakiriwe neza cyane kandi ndizera ko ubu imiryango ikinguye y’imikoranire myiza y’inzego z’ubuyobozi bw’ibihugu byombi”.

Yakomeje agira ati:”Nahuye n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda nyuma y’inama ebyiri yari yaragiranye n’Umuyobozi wa Polisi y’u Butaliyani; tukaba twarebeye hamwe uko ibyerekeranye n’ubufatanye mu by’umutekano byakomeza gutera imbere. Ibi kandi ni nabyo binakubiye mu masezerano y’ubufatanye hagati ya Polisi z’ibihugu byombi, aho harimo ingingo nyinshi z’imikoranire myiza.

Ambasaderi Domenico yakomeje avuga ko barebeye hamwe icyakorwa mu gushyira mu bikorwa ayo masezerano y’ubufatanye, yashyizweho umukono n’impande zombi.

Ati "Ibi byose rero bikubiye mu mubano mwiza dufitanye ku buryo mu gihe kigera ku mezi 18 maze mpagarariye igihugu cyanjye hano mu Rwanda naba umuhamya wabyo”.

Polisi y’u Rwanda n’iy’u Butaliyani mu mezi ashize, basinye amasezerano y’ubufatanye, aho ibiyakubiyemo byibanda cyane ku kungurana ubumenyi bw’ibyiza buri ruhande rwagezeho ndetse no kubaka ubushobozi bwa buri rwego.

Aya masezerano kandi arebana n’ubufatanye mu kurwanya iterabwoba, umutekano wo mu muhanda, guhosha imyigaragambyo, ibikorwa byo kubungabunga amahoro ku isi, umutekano mu by’indege n’ikirere, ubugenzacyaha ku byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga, n’ibindi.

Aya masezerano y’ubufatanye mu by’umutekano niyo ya mbere yashyizweho umukono hagati y’u Rwanda n’u Butaliyani.

Ambasaderi Domenico Fornara (Hagati) amaze gusura Polisi y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages