Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Nyakanga, ni bwo Ambasaderi Cuelenaere yasezeye ku mukuru w’igihugu, banaganira ku ngingo zirimo uko ibintu byifashe cyane cyane ibyo u Rwanda ruhuriraho n’umugabane w’u Burayi, ubwiyunge, ishoramari n’ibindi.
Mu kiganiro n’itangazamakuru, Ambasaderi Leoni Cuelenaere yavuze ko ibi bihugu byombi bifatanya mu nzego zirimo ubutabera n’ ubuhinzi.
Yagize ati “Dufatanya mu bintu bitandukanye birimo imishinga y’amazi, ibijyanye no kwihaza mu biribwa, dufatanya mu guteza imbere urugaga rw’abikorera no mu rwego rw’ubutabera.”
Ambasaderi Cuelenaere yavuze ko bafasha n’urwego rw’ubuhinzi, nk’ishingiro ry’ubukungu bw’ibihugu byombi.
Yakomeje agira ati “Dufatanya no mu bijyanye n’ubuhinzi, kuko nk’u Rwanda ni igihugu gito, gituwe cyane, kandi twese dushingiye ubukungu bwacu ku buhinzi.”
U Rwanda n’u Buholandi bifitanye ubufatanye mu mishinga y’ingufu n’amashanyarazi bwatangiye mu 2013, buzarangira mu 2017 u Buholandi bumaze guha u Rwanda inkunga ingana na miliyoni 239 z’amayero.
Yasabye kandi uzamusimbura gukorana ingufu nyinshi mu gutsura umubano w’ibihugu byombi, kuko bibyara inyungu zisangiwe iyo umubano uhagaze neza.
Margarita Leoni Cuelenaere yagizwe Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda muri Kanama 2012.
Mbere y’uko aza mu Rwanda, kuva muri Kamena 2004 kugeza muri Kanama 2008 yari yungirije Ambasaderi muri Zimbabwe, agirwa Ambasaderi muri Sri Lanka kuva muri Kanama 2008 kugeza muri Kamena 2011, muri Kamena 2011 kugeza muri Kanama 2012 aba Ambasaderi w’u Buholandi muri Yemen.
Andi mafoto, mukande hano
Amafoto: Village Urugwiro



















TANGA IGITEKEREZO