Amajyepfo: Ambasaderi wa Israel yatanze ibitabo na mudasobwa ku banyeshuri n’abarimu ba ES Nyanza

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 23 Kanama 2020 saa 01:16
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Ron Adam, yahaye abarimu n’abanyeshuri ba ES Nyanza ibitabo 1000 na mudasobwa 29, ngo bizabafashe kwiga no kwigisha neza ndetse no mu gukora ubushakashatsi.

Igikorwa cyo gushyikiriza ibikoresho iri shuli riherereye mu Murenge wa Busasamana cyabaye kuri uyu wa 22 Kanama 2020, cyitabirwa n’abayobozi batandukanye mu Karere ka Nyanza.

Muri izi mudasobwa 29, 26 zahawe abarimu, izindi eshatu zihabwa abanyeshuri batsinze neza ikizamini cya Leta, mu gihe ibitabo 1 000 byahawe ishuli ngo rijye ribyifashisha mu kwigisha amasomo atandukanye.

Ambasaderi Ron Adam yavuze ko afite intego yo gushyigikira uburezi muri iryo shuri no mu Rwanda muri rusange, kugira ngo bugere ku rwego rwiza.

Ati “Turifuza gutera inkunga uburezi muri iki gihugu (…) mu gushyira mu bikorwa icyerekezo cya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, dukeneye abanyeshuri biga neza kandi batsinda neza mu bintu byose byigishirizwa hano, ubuhinzi, ubukerarugendo, ubuzima, ikoranabuhanga n’ibindi.”

Yakomeje avuga ko abarimu bafite inshingano ikomeye kugira ngo ibyo byose bigerweho, ari nayo mpamvu yiyemeje kubashyigikira aha buri wese mudasobwa izamufasha gutegura neza amasomo no gukora ubushakashatsi.

Mu gutera abanyeshuri umurava, yavuze ko buri mwaka azajya aha mudasobwa aba mbere batatu batsinze neza ikizamini cya Leta muri iryo shuri ndetse no mu yandi mashuri, batera inkunga mu zindi ntara z’u Rwanda.

Bamwe mu barimu bigisha kuri ES Nyanza, bavuze ko mudasobwa bahawe zibongereye umurava mu kazi bakora, kandi zizabafasha gutegura neza amasomo bigisha.

Horanineza Cartine yagize ati “Mudasobwa baduhaye zizadufasha gutegura amasomo no gukora ubushakashatsi, ndetse no kuvumbura ibishya twigisha abana.”

Mugenzi we Izabayo Felix we yagarutse ku kamaro k’ibitabo byahawe ishuri, avuga ko bizafasha abanyeshuri kwitoza gusoma kenshi, kandi byorohere umwalimu kubakurikirana neza.

Umuyobozi wa ES Nyanza, Ndahimana Apolinaire, yavuze ko inkunga bahawe bazayibyaza umusaruro.

Ati “Icyo bigiye kudufasha ni ukuzamura ubushakashatsi no kurushaho kwigisha neza kugira ngo abana bahabwe ubumenyi bwuzuye kandi batsinde neza.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza bwasabye ubuyobozi bw’iri shuri n’abarimu ko ibikoresho bahawe ari igihango badakwiye gutatira.

Umuyobozi w’aka Karere, Ntazinda Erasme, yagize ati "Ibi bikoresho ishuri ribonye, abarimu babonye, ni igihango cyo kubikoresha neza bikagira akamaro. Ndasaba rero ubuyobozi bw’iri shuri, abarimu ndetse n’abanyeshuri bahiga ko mu mashuri yose dufite mu Karere ari ryo shuri ribonye iyi nkunga, rigomba rero kubyerekana, rikerekana umusaruro bagatera imbere kurushaho.”

Ishuri rya ES Nyanza ryahawe inkunga na Ambasaderi Ron Adam ni iry’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12. Ryigamo abanyeshuri barenga 1200 rikaba ryigishaho abarimu 26.

Ambasaderi Ron Adam ko gahunda bafite yo gutera inkunga ibigo by’amashuri no kubishyigikira igiye gukomereza no mu zindi ntara z’u Rwanda.

Ambasaderi Ron Adam ashyikiriza umuyobozi wa ES Nyanza mudasobwa
Abarimu bigisha kuri ES Nyanza bavuze ko mudasobwa bahawe zizabafasha gutegura neza amasomo bigisha no gukora ubushakashatsi
Ambasaderi Ron Adam yavuze ko yiyemeje gushyigikira ES Nyanza no guhemba abanyeshuri batsinze neza buri mwaka
Umuyobozi wa ES Nyanza Ndahimana Appolinaire yavuze ko inkunga bahawe bazayibyaza umusaruro mwiza
Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yasabye abarimu n'abayobozi b'iri shuri kubyaza umusaruro ibikoresho bahawe
ES Nyanza yahawe mudasobwa 26 z abarimu n'izindi eshatu zahembwe abanyeshuri batsinze neza ikizamini cya Leta ndetse n'ibitabo bigera ku gihumbi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .