00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi mushya wa Afurika y’Epfo yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 August 2026 saa 07:31
Yasuwe :

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yakiriye kopi z’impapuro zemerera Tinyiko George Hlungwane guhagararira Afurika y’Epfo mu Rwanda.

Afurika y’Epfo yaherukaga kugira ambasaderi mu Rwanda mu mpera za 2024, ubwo Mandisi Bongani Mabuto Mpahlwa wari uhagarariye iki gihugu yari yushije ikivi cye. Yari yarageze mu Rwanda mu 2020.

Ubutumwa bwashyizwe ku mbuga nkoranyambaga za Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga bugira buti “Minisitiri Olivier Nduhungirehe yakiriye kopi z’impapuro zemerera Tinyiko George Hlungwane guhagararira Repubulika ya Afurika y’Epfo mu Rwanda.”

Muri Kamena 2026, Minisitiri Nduhungirehe yagiriye uruzinduko muri Afurika y’Epfo rwanabayemo ibiganiro byamuhuje na mugenzi we w’iki gihugu, bemeranya ku ngingo nyinshi zirimo kuzahura umubano wari umaze igihe warazambye, ndetse hemezwa ko Abanyarwanda bafite pasiporo isanzwe bazongera guhabwa visa vuba.

Izindi nkuru wasoma:
U Rwanda na Afurika y’Epfo bigiye guhurira mu biganiro byo kuzahura umubano

Gatebe gatoki mu mubano w’u Rwanda na Afurika y’Epfo igeze ku iherezo?

Minisitiri Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko umubano w'u Rwanda na Afurika y'Epfo wifashe neza
Tinyiko George Hlungwane yatanze kopi z'impapuro zimwemerera guhagararira Afurika y'Epfo mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages