Ambasade ya Amerika yahembye Abanyarwandakazi batatu b’indashyikirwa

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 29 Werurwe 2019 saa 06:20
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yahembye abagore batatu b’Abanyarwanda bagaragaje umurava mu bikorwa bifitiye akamaro sosiyete babarizwamo.

Iki gikorwa cyabereye mu rugo rwa Ambasaderi Vrooman ku wa 29 Werurwe 2019, cyari mu rwego rwo kwizihiza ukwezi kwahariwe umugore.

Abahembwe ni Ashimwe Christine, Nakabonye Dative na Mukeshimana Christine; batoranyijwe mu barenga 2,000 batanzwe n’abakurikirana ibinyuzwa ku rubuga rwa Ambasade ya Amerika kuri Facebook.

Ni ku nshuro ya gatanu, Ambasade ya Amerika ihemba abagore b’Abanyarwandakazi bagaragaje umwihariko mu gukoresha umurava n’imiyoborere myiza mu gukora ubuvugizi buharanira uburenganzira bwa muntu, ubutabera, uburinganire n’ubwuzuzanye.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yayo yatangiye gutanga ibihembo mpuzamahanga ku bagore bagaragaje ubwitange mu 2007.

Ambasade ya Amerika mu Rwanda yatangiye gutanga ibi bihembo ku Banyarwandakazi mu 2015.

Mu bahembwe harimo Ashimwe Christine washinze ihuriro Rwanda Clot Awareness Network. RCAN yatangijwe muri Werurwe 2016 igamije kumenyekanisha indwara yo kuvura kw’amaraso izwi nka ‘Thrombosis’.

Ashimwe wigeze kurwara ubu burwayi agakira, nyuma yo kubona ko abantu ibafata batayizi, yiyemeje guhuza abayirwaye ngo bayimenyekanishe, abantu babone uko bayirinda.

Undi wahembwe ni Nakabonye Dative uyobora Umuryango ufasha abatishoboye wa ‘Family Circle Love Lab Organization (FCLLO)’.

Nakabonye abinyujije mu muryango we afasha abagore bo mu byaro bagizweho ingaruka n’ihohoterwa, kwiyubakamo icyizere no kurwanya ihungabana.

Hari kandi Mukeshimana Christine witangiye gukorana n’abana n’abagore batagira kivurira. Mu 2009 yatangije Ikigo giha Ubufasha abana batishoboye n’abafite ubumuga ‘Disabled and Vulnerable Children (HDVC)’.

Uyu mubyeyi w’abana babiri ni umunyamuryango wa FAWE n’Ishyirahamwe ry’Abaganga ba Siporo mu Rwanda “ORDEMES”.

Mu myaka ine ishize ibi bihembo bitangirwa mu Rwanda, Abanyarwandakazi 13 bagaragaje umurava barahembwe.

Abahembwe umwaka ushize barimo; Leonne Laura Uwizihiwe, umwarimu akaba n’impirimbanyi ku buringanire; Vanessa Bahati, washinze Jordan Foundation; na Esperence Gasore, umuforomo washinze umuryango Rwanda Children.

Mu 2017, abahembwe ni Chantal Munanayire, Umuyobozi Mukuru wa QUICK & C LTD; Ketia C. Kabanyana, Perezida wa Dorcas Consolation Family; na Jeanne Francoise Gakire, ukora muri Laboratwari ya Cyakabiri muri Muhanga.

Mu 2016 abahembwe ni Agnes Twagiramaliya, wigisha muri Nyamagabe; Zulfat Mukarubega, washinze Kaminuza y’Ubukerarugendo, ikoranabuhanga n’ubucuruzi na Jeanne d’Arc Girubuntu, ukina umukino wo gusiganwa ku magare.

Abahembwe bwa mbere mu 2015, ni Chantal Ingabire, Jeanne Mwiriliza, na Liberatha Mukasine na Xaverine Mukamunana.

Ambasade ya Amerika mu Rwanda yashimiye byimazeyo abagore b’abanyamurava kuva mu myaka yashize bashyira umutima n’umuhate mu bikorwa byo gufasha sosiyete.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, yahembye Abanyarwandakazi batatu bagaragaje ibikorwa by'indashyikirwa muri sosiyete babamo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza