Ni itangazo ryashyizwe hanze ku wa 18 Gicurasi 2026, aho iyi ambasade yagaragaje ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS), ryamaze gutangaza ko icyorezo cya Ebola cyagaragaye muri RDC na Uganda ari ikibazo mpuzamahanga.
ku bw’izo mpamvu, Abanyamerika bari mu Rwanda basabwe kwirinda ingendo zitari ngombwa muri ibyo bice, no kwirinda ingendo izo ari zo zose zijya mu ntara ya Ituri yo muri RDC kuko ari ho iki cyorezo cyibasiye abantu cyane.
Iti “Guverinoma ya Amerika nta buryo buhagije ifite bwo kohereza ubutabazi bw’ibanze. Ntimujye muri aka gace ku mpamvu iyo ari yo yose.”
Yasabye kandi abantu bafite ibimenyetso nk’ibya malaria kugana ibitaro bibegereye bagakurikiranwa kuko Ebola ishobora kugira ibimenyetso bijya gusa n’ibya malaria.
Ku wa 24 Mata 2026, nibwo muri RDC hagaragaye umuntu wa mbere wanduye Ebola.
Ku wa 17 Gicurasi 2026, Umujyi wa Goma wo mu Burasirazuba bwa RDC ndetse uhana imbibi n’u Rwanda wagaragayemo umurwayi wa Ebola.
Kuva mu 1976, RDC yibasiwe n’ubwoko 16 bwa Ebola burimo ubwahawe izina ‘Zaïre’, ubwa Sudani bwaturutse muri Sudani na Bundibugyo. Ubu bwa gatatu ni bwo bwagarutse.
OMS igaragaza ko muri rusange, Ebola yica 50% by’abayanduye, icyakoze hari ubwo byagiye bihinduka, igipimo kijya hagati ya 25% na 90%. Isobanura ko nubwo yica byihuse, iyo ibonetse kare, ubuzima bw’umurwayi bushobora kurokorwa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!