Umuhango wabaye ku nshuro ya gatatu, wabereye i Kigali mu rugo rwa Ambasaderi wa Amerika, kuri uyu wa 22 Werurwe 2017.
Abagore bahembwe batoranyijwe ku rutonde rwari rwaratanzwe n’abantu bagera ku 40 085, bakurikirana ibishyirwa ku rubuga rwa Ambasade kuri Facebook.
Amb. Barks-Ruggles yavuze ko guha icyubahiro abagore, ari ukwereka abari kubyiruka ko na bo bashobora kugera ku nzozi zabo no kuzana impinduka nziza mu isi.
Mu bahembwe harimo Chantal Munanayire, uyobora ikigo cya Quick & C Ltd gikora ibijyanye no gusiga amarangi ku modoka, ni we mugore wa mbere watorewe kuyobora ishyirahamwe ry’abafite ibigo by’ubukanishi mu Rwanda. Ni umwe mu bashinze Ikigo Mother and Childhood Development Center gifasha abagore n’abana baturuka mu miryango ikennye.
Hari kandi Kabanyana C.Ketsia washinze akaba ari na we uyobora Umuryango DCF (Dorcas Consolation Family), ufite intego yo gufasha abana batishoboye. Abinyujije muri uyu muryango yakoranye n’abagore bakora uburaya, abereka uburyo babuvamo, bakibumbira muri koperative zatuma biteza imbere.
Undi mugore wahembwe ni Gakire Jeanne Françoise, umaze imyaka 20 akora mu ishami ripima indwara mu ivuriro riri ahitwa mu Cyakabiri mu karere ka Muhanga. Umuhate n’umurava agaragaza mu kazi n’igihamya ko kugira ubumuga bidasobanuye ko umuntu ntacyo ashoboye.
Aba bagore uko ari batatu baje biyongera ku bandi bahawe ibi bihembo mu myaka ibiri ishize barimo Agnes Twagiramaliya, Zulfat Mukarubega, Jeanne d’Arc Girubuntu, Chantal Ingabire, Jeanne Mwiriliza, Liberatha Mukasine, na Xaverine Mukamunana.
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangiye guhemba abagore b’abanyamurava mu 2007.



















TANGA IGITEKEREZO