00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasade icumi z’u Rwanda ntizifite abaziyobora

Yanditswe na

NTWALI John Williams

Kuya 9 June 2015 saa 06:49
Yasuwe :

Mu mezi make ashize bamwe mu bahagarariye u Rwanda mu mahanga bagiye bahamagarwa, abandi bagahindurirwa imirimo, bituma zimwe muri za Ambasade zisigara zidafite abaziyoboye.

Mu bihugu icumi u Rwanda rufitemo za Ambasade zidafite abayobozi, ebyiri zimaze guhabwa abazaziyobora, bagahagararira u Rwanda muri ibyo bihugu, mu gihe izindi umunani zigitegereje.

Dr Harebamungu na Kamanzi bagiriwe icyizere cyo kuyobora za Ambasade

Urutonde rwa Ambasade icumi z’u Rwanda zidahagarariwe

Muri Afurika

1. Kinshasa (RDC/DRC)

2. Brazzaville (Congo-Brazaville)

3. Addis Ababa ( Ethiopia)

4. Luanda (Angola)

5. Lusaka (Zambia)

6. Abuja (Nigeria)

7. Dakar (Senegal)

Muri Amerika

8. Ottawa (Canada)

Mu Burayi

9. Bruxelles (U Bubiligi)

Muri Aziya

10. Abou Dhabi ( Emirats Arabes Unis)

Muri izi Ambasade uko ari icumi, hari ebyiri Inama y’Abaminisitiri yageneye ba Ambasaderi bazahagararira u Rwanda muri ibyo bihugu. Zombi ni izo muri Afurika, ariko ba Ambasaderi bagenwe ntibaratangira akazi kabo.

Nyuma yo kubisabirwa n’Inama y’Abaminisitiri, baba bagomba kandi kwemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Umutwe wa Sena, bakongera bakemerwa n’ibihugu boherejwemo, ngo babone gutangira akazi kabo.

I Abuja muri Nigeria hazoherezwayo Ambasaderi Stanislas Kamanzi

I Dakar muri Senegal hoherezweyo Dr Mathias Harebamungu

NTWALI John Williams
[email protected]
Twitter: @intwarane


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages