Yasuye aka Karere ko mu Majyepfo y’u Rwanda nyuma y’uko ubwo agaherukamo ku wa 23 Ukuboza 2021 yavuze ko yaje kugasura kugira ngo arebe ibikorwa binyuranye igihugu cye cyafatanyamo nako mu iterambere n’ishoramari.
Yavuze ko bahisemo guha inka abaturage kuko bazi akamaro kazo mu kuzamura iterambere.
Yagize ati “U Rwanda na Israel ni ibihugu bifite umubano mwiza cyane kandi wihariye. Iki gikorwa kigamije gufasha gahunda nziza ya Leta ya Girinka yatangijwe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame mu 2006.”
Bamwe mu baturage bahawe inka bavuze ko zigiye kubaha ifumbire n’amata yo kunywa bityo bizeye neza ko zizabahindurira imibereho.
Kamari Vincent ati “Nigeze korora inka ariko ziza gupfa none ubu ngiye kongera kubona amata n’ifumbire ndere abana banjye neza kandi niteza imbere.”
Mukangarambe Thérèse yavuze ko yari amaze igihe kinini atagira inka mu rugo rwe kubera ubukene.
Ati “Natunze inka ziza gupfa ariko nishimiye ko banshumbushije nkaba ngiye kongera gucana igicaniro, barakagira amahoro n’amahirwe.”
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yashimiye Israel uruhare igira mu gushyigikira gahunda ya Girinka Munyarwanda, asaba abagabiwe kuzifata neza kugira ngo zibateze imbere.
Yagize ati “Icyo tubwira abaturage uyu munsi ni uko bagomba gufata neza inka babonye bakazorora bashyizeho umutima. Inka itanga amafaranga kandi abana bakanwa amata mu rwego rwo kwimakaza imirire myiza.”
Abagabiwe inka bahawe n’ibyangombwa bijyana nazo birimo ibikoresho bifashisha mu kuzitaho no kuzigira isuku.
Kugeza ubu Ambasade ya Israel mu Rwanda imaze guha inka imiryango y’Abanyarwanda 120 mu gihugu hose.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!